Ingengabihe z’imikino ya shampiyona y’umwaka utaha iteganya ko amakipe y’abagore azayikina yiyongereye kuko yavuye kuri ane agera kuri atandatu mu gihe ay’abagabo azakina shampiyona ari 14.
Ni shampiyona izakinwa mu gihe cy’ukwezi kumwe imikino ibanza n’iyo kwishyura ikaba irangiye hanyuma hagakinwa imikino ya kamaramapaka (Playoffs) ku makipe azaba ane ya mbere nkuko bisanzwe.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena ari bwo iyi shampiyona izatangira, imikino ibanza n’iyo kwishyura ikazarangira tariki ya 5 Nyakanga 2021.
Mu bagabo, Ikipe ya Patriots BBC ni yo ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize yegukanye itsinze REG BBC imikino 4-3 ya kamarampaka (Playoffs) ikinwa n’amakipe yabaye ane muri shampiyona. Mu bagore, The Hoops WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize yatwaye itsinze IPRC Huye amanota 68-63.
Amakipe atandatu y’abagore azitabira shampiyona y’uyu mwaka ni The Hoops WBBC, RP-IPRC Huye WBBC, Ubumwe WBBC, APR WBBC, GS. Marie Reine na UR-Huye.
Amakipe cumi n’ane y’abagabo azitabira shampiyona y’uyu mwaka yagabanyijwe mu matsinda abiri. Irya mbere (A) ririmo Patriots BBC, RP-IPRC Kigali BBC, UGB BBC, RP-IPRC Musanze BBC, Tigers BBC, Shoo 4 Stars BBC na UR-Huyemu gihe irya kabiri (B) ririmo REG BBC, APR BBC, RP-IPRC Huye BBC, Espoir BBC, 30 Plus BBC, Rusizi BBC na UR-CMHS BBC.
Imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere wa shampiyona:}
- Mu Bagore:
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Kamena 2021:
- UR-Huye vs RP-IPRC Huye (17h00-19h00, Huye)
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kamena 2021:
- The Hoops BBC vs APR BBC (10h00-12h00, Petit Stade)
- Ubumwe BBC vs RP-IPRC Huye (14h00-16h00, Petit Stade)
- GS. Marie Reine BBC vs UR-Huye (14h00-16h00, Ikibuga cyo hanze cya Stade Amahoro)
- Mu Bagabo:
Ku wa Gatanu, tariki 4 Kamena 2021:
- Patriots BBC vs Shoot 4 Stars (17h00-19h00, Petit Stade)
- REG BBC vs Rusizi BBC (17h00-19h00, Ikibuga cyo hanze cya Stade Amahoro)
- APR BBC vs 30 Plus BBC (19h00-21h00, Petit Stade)
- UGB BBC vs RP-IPRC Musanze BBC (19h00-21h00, Ikibuga cyo hanze cya Stade Amahoro)
- RP-IPRC Huye BBC vs Espoir BBC (19h00-21h00, IPRC Kigali)


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!