Iyi mikino ya nyuma yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024 i Kampala muri Uganda.
Umukino wa nyuma mu bahungu, Uganda yawutangiye neza itsinda amanota arindwi, u Rwanda rutarabona na rimwe. Iyi kipe yakomeje gutsinda cyane isoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 19 kuri 17.
U Rwanda rwasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri Kayijuka Dylan atangira gutsinda amanota menshi ari nako ikinyuranyo kigabanuka.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, amakipe yombi yanganyije amanota 29-29 ariko mu minota ibiri ya nyuma Bizimana Kayira Plamedie yatsinze amanota yafashije u Rwanda gusoza igice cya mbere ruyoboye umukino n’amanota 34 kuri 29 ya Uganda.
Mu gaca ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana ariko ubwo kari kageze hagati, Uganda yongeye kuyobora umukino itangira no gushyiramo ikinyuranyo. Aka gace karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 51 kuri 50 y’u Rwanda.
Agace ka nyuma karimo ihangana rikomeye, amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane. Abasore b’u Rwanda baje gutakaza umupira mu munota wanyuma w’umukino, Uganda iyatsinda neza.
Umukino warangiye Uganda yatsinze u Rwanda amanota 68-66 yegukana Igikombe cy’Imikino y’Akarere ka Gatanu ndetse n’itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo.
Umunyarwanda Kayijuka Dylan Lebson yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi muri iri rushanwa.
Mu bakobwa, Ikipe y’Igihugu ya Uganda nabwo yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda amanota amanota 82-52 yegukana Igikombe cy’Imikino y’Akarere ka Gatanu ndetse n’itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika.
Muri iri rushanwa, Umunyarwandakazi, Nibishaka Brighitte yahembwe nk’uwakoze rebound nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!