Uyu ni umukino wa gicuti wabaye ku mpande zombi hagamijwe kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri rusange mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa nk’icyo ngo bigomba kujya biba kenshi nk’uko byagaragajwe n’uwari uhagarariye abo bapolisi, Michael Blair.
Yagize ati “Abapolisi ba Ottawa Police Hoopstars bishimiye uko umukino wagenze ndetse dusaba ko amakipe yombi yajya ahura buri mwaka hakabaho no guhua krenshi kugira ngo habeho ubufatanye hagati ya polisi na Association Socio-Sportive Amitiés (ASSA).”
Perezida wa ASSA Kayumba Albert yavuze ko uyu mukino ubimburiye indi yose y’amarushanwa ari gutegurwa mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abahanzi n’abakunzi bose ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indi mikino iteganyijwe kuba mu mpera z’icyumweru, aho ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi hazaba uwa Volleyball uzahuza abatuye Montréal, Ottawa-Gatineau ndetse n’abatuye mu mujyi wa Québec.
Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi hateganyijwe indi mikino iri muri uyu mujyo izahuriza hamwe amakipe ya Basketball atandukanye mu irushanwa ry’abakiri bato.
Ni irushanwa rizaba rigizwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuva ku myaka 13 kugeza 15 ndetse n’ikindi cyiciro cyihariye cy’abatarengeje 18.
Mu bakiri bato hazaba harimo ikipe ikomeye ya Intore Canada Basketball Académie (ICBA) yiganjemo Abarundi.
Irushanwa rikomeye kuri uyu munsi rizaba ririmo abana b’imyaka 18 bazahatana mu makipe ane ya New Stars BBC y’Abanyarwanda, Silverbacks BBC y’Abanyarwanda, Urunani BBC y’Abarundi na Ottawa Challengers BBC y’Abanya-Cameroun.
Imikino nk’iyi yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe urwo rubyiruko kugira ngo rwigishwe ndetse runasobanurirwe amateka yaranze u Rwanda no kwibukiranya Aba-Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Association ASSA ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu ry’abanyarwanda batuye Ottawa Gatineau, baharanira guteza imbere siporo, umuco n’ubusabane hagati y’abakuze n’abakiri bato.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!