00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC yanyagiriye Nairobi City Thunder imbere ya Perezida Kagame

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 May 2025 saa 08:42
Yasuwe :

APR BBC yabonye intsinzi ya mbere mu Itsinda rya Nile Conference rya Basketaball Africa League, nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63, mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu wari umukino wa kabiri mu Itsinda rya Nile Conference mu irushanwa rya Basketball Africa League, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025.

Abanyarwanda benshi bari banyotewe n’iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo muri Basketball, dore ko ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka ushize rwakira imikino ya nyuma.

Umukino watangiye uri ku ruhande rwa Nairobi City Thunder kuko yagerageje kuguma imbere ya APR BBC. Agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Kenya iyoboye ku manota 23-22.

Ikinyuranyo kitari kinini cyarimo cyafashije APR BBC gufatirana umurindi w’abafana yigaranzura Nairobi City Thunder, ndetse agace ka kabiri karangira iyoboye ku manota 39-31.

Nyuma y’aka gace, umuhanzi Nyafurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise wo muri Ghana, yasusurukije abafana bari bitabiriye uyu mukino muri BK Arena.

Agace ka gatatu katangiye APR BBC ikomeza kunezeza abafana bayo, kuko yongeraga amanota, ibifashijwemo n’Umunya-Mali, Aliou Diarra, watsindaga ndetse akanakora ‘rebounds’ nyinshi zatumaga yongera ikinyuranyo.

Uyu mukinnyi waguzwe mu mwaka ushize wa 2024, ni umwe mu bamenyereye irushanwa rya BAL, kuko yanakiniye FUS Rabat yo muri Maroc.

Si we gusa kuko n’Umunyamerika, Chasson Jermar Randle, waguzwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwezi gushize, yari mu bayitsindiraga amanota menshi muri uyu mukino. Kwitwara neza kwabo kwatumye iyi kipe irangiza agace ka gatatu ifite amanota 59-51.

Umunya-Mali, Aliou Diarra wabaye umukinnyi mwiza w’umukino n’Umunyamerika, Chasson Jermar Randle, bakomeje gutsindira amanota menshi APR BBC, ikomeza kuyobora umukino kugeza agace ka gatatu kareangiye.

Dylan Kalecyezi Schommer yagerageje gufasha Ikipe y’umutoza James Edward Maye, yugarira cyane afasha bagenzi be kongera ikinyuranyo cy’amanota, irangiza umukino ifite 92-63.

Umukino ukurikiraho uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabaye iya mbere na MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo ya gatatu. Ni umukino na wo uzabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa APR BBC na Nairobi City Thunder
Abanyarwanda bakomeje kwerekana ko bakunda umukino wa Basketball
Abakunzi ba Basketball bageze muri BK Arena hakiri kare cyane
Wari umwanya mwiza wo gusohokana n'imiryango kuri bamwe bakangerwa n'irushanwa
Abakinnyi Nairobi City Thunder yifashishije ku mukino
Adonis Filer wagize imvune, yari muri BK Arena akurikiye umukino w'ikipe ye
Ntore Habimana afite umupira ashaka uwo aza kuwuha
Aliou Diarra na Nshobozwabyosenumukiza Jean-Jacques bashaka uko bakumira Uchenna Iroegbu wa Nairobi City Thunder ngo adatambuka
Agace ka mbere kabanje kugora APR BBC
Umukino wari ibirori kuri bamwe
King Promise yasusurukije abitabiriye umukino
King Promise yari ategerejwe n'abatari bake
King Promise yaririmbye indirimbo ze zikunzwe
King Promise yaserukanye itsinda rimubyinira
Bamwe bakurikiye Basketball abandi bakurikira umuziki
Chasson Jermar Randle yabaye mwiza mu gace ka gatatu
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa APR BBC na Nairobi City Thunder
Ntore Habimana yishimira intsinzi ya mbere
Abakinnyi ba APR BBC batambutse bemye mu mukino wa mbere wa Nile Conference

Amofoto: Shumbusho Djasili & Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .