Iyi kipe yo muri Angola yabigezeho mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2023 nyuma yo gutsinda SLAC amanota 95-78 ikaba intsinzi ya kane yikurikiranya, yayihesheje kuzaboneka mu makipe umunani azahurira i Kigali mu mikino ya Kamarampaka.
Muri rusange uyu mukino watangiye ugoye ku ikipe ya Petro kuko SLAC yitwaye neza cyane mu gace ka mbere, ariko ntibyarambye kuko aka kabiri Petro yahise igatsinda ku manota 34-21.
SLAC yongeye kwibona mu gace ka nyuma ariko yari yatinze kuko byari bigoye gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 25 yari yashyizwemo.
Umukino warangiye Petro de Luanda itsinze SLAC amanota 95-78, ishimangira kuzagaragara mu makipe umunani azaba ari i Kigali mu mikino ya Kamarampaka.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 82-76.
Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, Petro de Luanda itaratsindwa iyoboye urutonde n’amanota ane, ikurikiwe na Al Ahly ifite amanota atatu, Ferroviário da Beira ifite amanota abiri ku mwanya wa gatatu na Cape Town Tigers ya kane n’inota rimwe.
City Oilers yo muri Uganda yitabiriye iri rushanwa bwa mbere iri ku mwanya wa nyuma aho mu mukino itatu yakinnye itarabasha kubona intsinzi.
Amakipe ane ya mbere muri iri tsinda ni yo aziyongera ku yakatishije itike muri Sahara Conference, akaba umunani agomba guhurira i Kigali mu mikino ya nyuma iteganyijwe tariki 20-27 Gicurasi 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!