Zamalek yageze muri 1/2 izahuriramo na US Monastir baheruka guhurira ku mukino wa nyuma wa BAL iheruka.
Muri uyu mukino Zamalek yatsinze amanota 66-49 (13-11, 20-10, 20-15, 13-13).
Zamalek yuzuzaga umukino wa 12 idatsindwa kuva irushanwa rya BAL ryabaho.
Moustapha Kejo wa Zamalek yatsinze amanota 14 anaba uwatsinze menshi mu mukino rusange.
Edgar Sosa wa Zamalek yatsinze amanota 13 anganya na Omar Barry wa SLAC wayitsindiye amanota menshi.
Abandi bakinnyi batsinze amanota angana ni DJ Strawberry wa Zamalek watsinze amanota 12 na Mohamed Lamine wa SLAC.
N’ubwo SLAC yagize intege nke imbere ya Zamalek, Dane Anthony Miller yarushije abandi gukora rebounds kuko yakoze 14.
Moustapha Kejo wa Zamalek yakoze rebounds 12, mugenzi we Anas Mahmoud akora 10. Ahmed Yasser yakoze eshanu.
Abakinnyi ba SLAC bakoze rebounds zegera iza Dane Anthony ni Oumar Barry wakoze 12 na Mohamed Lamine wakoze umunani.
Imikino ya 1/2 cy’irangiza izakinwa kuwa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena.
Muri iyi mikino, FAP yo muri Cameroun izahura na Petro de Luanda yo muri Angola mu gihe Zamalek izahura na US Monastir.













Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!