Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, ni bwo Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave baganiriye ku irushanwa rya BAL ya 2022.
Guhera ku wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi ku wa 28 Gicurasi 2022 muri Kigali Arena hazakinirwa imikino ya nyuma ya BAL ya 2022 yitabiriwe n’amakipe umunani arimo REG BBC yaserukiye u Rwanda.
Muri iki kiganiro, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yijeje Amadou Gallo Fall na Anibal Manave ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabiukorwa ukomeye.
Yagize ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa BAL mu guteza imbere umukino wa Basketball ya Afurika.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo uyu mukino washegeshwe na COVID-19, kuri ubu ugenda ugarura imbaraga kandi hakenewe ubufatanye.
Ati “Basketball ya Afurika yashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19 ariko ubu iragenda igarura imbaraga. Hakenewe imbaraga z’abakunzi b’umukino n’inzego zitandukanye kugira ngo birusheho kuba byiza.”
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave, yavuze ko ari iby’agaciro kuba amakipe umunani agiye guhurira mu Rwanda.
Yavuze ko amakipe umunani ateraniye mu Rwanda azagaragaza urwego rwa Basketball ya Afurika kuko ngo buri kipe yarabikoreye.
Yagize ati “Amakipe umunani dufite ni igipimo cyiza kizatwereka urwego rwa Basketball ya Afurika. Amakipe ari i Kigali yose arabikwiye kuko yarabikoreye mu marushanwa yabanje.”
Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yijeje abakunzi ba Basketball ko bazabona umukino mwiza kuko ngo umaze gutera imbere ariko hakenewe kuwuzamura kurushaho.
Yagize ati “Uyu mwaka w’amakipe umunani dufite yavuye mu irushanwa ryabereye i Dakar muri Sénégal no mu Misiri. Amakipe yazamutse arakomeye, tuzareba umukino ubereye ijisho.”
Amadou yavuze ko Basketball ya Afurika iri ku rwego rwiza ku buryo byoroshye kuba Abanyafurika bayizamura ikagera ku rundi rwego.
Mu buryo uyu mwaka irushanwa rizakinwa, amakipe azatangirira muri kamarampaka za ¼ aho ikipe izajya ihura n’indi iyitsinze ikajya muri ½ cy’irangiza.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hazaba hakinwa umunsi wa mbere w’irushanwa, Petro de Luanda yo muri Angola izahura na AS Salé yo muri Maroc saa Munani n’Igice.
Umukino wa kabiri uzahuza REG Basketball Club yo mu Rwanda na FAP yo muri Cameroun guhera saa Kumi n’Ebyiri.
Imikino izakomeza ku Cyumweru, tariki 22 Gicurasi 2022, aho guhera saa Munani n’Igice, US Monastir iheruka ku mukino wa nyuma izakina na Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo.
Kuri uwo munsi kandi saa Kumi n’Ebyiri, Zamalek yo mu Misiri izacakirana na SLAC yo muri Guinée.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2020 rigakinwa mu 2021 kubera COVID-19, Zamalek ni yo yatwaye igikombe itsinze US Monastir ku mukino wa nyuma.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!