Iyi mikino y’umunsi wa Kane wa Shampiyona ya Basketball yakinwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 muri Petit Stade.
Umukino wa REG BBC na Tigers BBC watangiye wihuta amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye Tigers iyoboye n’amanota 18 kuri 15.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye kugaragaza ak’inda ya bukuru, abarimo Cleveland Thomas na Nshizirungu Patrick bayitsindiraga amanota menshi.
Aka gace karangiye yigaranzuye Tigers BBC, igice cya mbere kirangira iyoboye umukino n’amanota 34 kuri 28.
Tigers BBC yakomeje kugorwa n’umukino no mu gace ka gatatu, cyane ko abasanzwe bayitsindira amanota menshi nka Irutingabo Fiston na Tsegakele Anthony yari yabangiye.
Aka gace karangiye Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 28 (68-40).
Mu gace ka nyuma, Tigers yongeye gutsinda amanota menshi ishaka kugabanya ikinnyuranyo ariko cyari cyamaze kuba kinini.
Umukino warangiye REG BBC yatsinze Tigers BBC amanota 85-61 ikomeza urugendo rw’intsinzi cyane ko yatsinze imikino yose imaze gukina uko ari ine.
Indi kipe itaratakaza inota ni APR BBC nayo yatsinze UGB amanota 86-61. Ikipe y’Ingabo imaze gutsinda imikino itanu yose yakinnye ndetse irusha abo bahanganye bigaragara.
Patriots BBC yatsinze Orion BBC amanota 71-60 ibona intsinzi ya kabiri mu mukino itatu imaze gukina.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Kepler BBC yatsinze Espoir BBC amanota 84-77 iba intsinzi ya kabiri mu mikino ine.
Iyi kipe y’i Nyamirambo yakomeje kugira intangiriro mbi za shampiyona kuko itarabasha gutsinda umukino n’umwe muri itatu imaze gukina.
Shampiyona igiye kuba ihagaze kubera ko Ikipe y’Igihugu igiye kwitegura no kwitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Angola muri Kanama.
Iyi kipe izatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025. Muri iyi mikino, u Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, riyobowe na Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon ari iya nyuma.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!