Uyu mukino ubanza mu yo kwishyura ku makipe yombi uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024 saa Kumi n’Ebyiri muri Lycée de Kigali.
Ni umukino ufitiwe amatsiko na benshi bibaza uko Ikipe y’Ingabo iraseruka nyuma y’intsinzwi ikomeye yahuye nayo mu mikino ya BAL muri Gicurasi.
Icyakora iyi kipe irahabwa amahirwe yo kongera kwitwara neza cyane ko mu mukino ubanza yari yatsinze Kepler BBC amanota 98-67.
Iyi kipe kandi irakina idafite Adonis Filer wagiriye imvune y’umutsi wo ku gatsinsino mu mikino ya BAL.
Ku rundi ruhande, Kepler BBC bari bukine ni imwe mu makipe yiyubatse muri iyi mikino yo kwishyura kuko yongeyemo Nijimbere Guibert wakinaga muri Dynamo BBC y’i Burundi na Kazeneza Emile Gallois biyongera kuri Chad Bowie Jordan isanzwe igenderaho.
Uyu mukino urakurukirwa n’uwa Tigers BBC na REG BBC saa 20:30.
Kugeza ubu, Patriots BBC itaratsindwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, ikurikiwe na REG ifite 19 ndetse na APR ya gatatu ifite amanota 17 n’ibirarane bibiri, ku mwanya wa kane hariho Tigers BBC n’amanota 17.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!