00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC irisobanura na Kepler mu mukino ufungura iyo kwishyura muri shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 June 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Nyuma yo gusezererwa nabi muri BAL, APR BBC irasubukura imikino ya shampiyona ihura na Kepler BBC yiminjiriyemo agafu.

Uyu mukino ubanza mu yo kwishyura ku makipe yombi uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024 saa Kumi n’Ebyiri muri Lycée de Kigali.

Ni umukino ufitiwe amatsiko na benshi bibaza uko Ikipe y’Ingabo iraseruka nyuma y’intsinzwi ikomeye yahuye nayo mu mikino ya BAL muri Gicurasi.

Icyakora iyi kipe irahabwa amahirwe yo kongera kwitwara neza cyane ko mu mukino ubanza yari yatsinze Kepler BBC amanota 98-67.

Iyi kipe kandi irakina idafite Adonis Filer wagiriye imvune y’umutsi wo ku gatsinsino mu mikino ya BAL.

Ku rundi ruhande, Kepler BBC bari bukine ni imwe mu makipe yiyubatse muri iyi mikino yo kwishyura kuko yongeyemo Nijimbere Guibert wakinaga muri Dynamo BBC y’i Burundi na Kazeneza Emile Gallois biyongera kuri Chad Bowie Jordan isanzwe igenderaho.

Uyu mukino urakurukirwa n’uwa Tigers BBC na REG BBC saa 20:30.

Kugeza ubu, Patriots BBC itaratsindwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, ikurikiwe na REG ifite 19 ndetse na APR ya gatatu ifite amanota 17 n’ibirarane bibiri, ku mwanya wa kane hariho Tigers BBC n’amanota 17.

APR BBC irasubukura imikino ya shampiyona yisobanura na Kepler BBC
Chad Bowie Jordan ni umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso muri Kepler

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .