Mu bahungu, u Rwanda rwatangiye neza umukino rutsinda amanota 11, Kenya itarabona na rimwe. Bidatinze agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 21-6.
Mu gace ka kabiri, Kenya yinjiye mu mukino bagabanya imipira batakazaga maze batsinda amanota menshi ndetse begukana n’aka gace ku manota 19 kuri 15 y’u Rwanda.
Icyakora igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 36 kuri 25 ya Kenya.
Agace ka gatatu kari karyoheye ijisho cyane ko amakipe yombi yatsindanaga ariko u Rwanda rugakomeza kugenda imbere. Abakinnyi barimo Kayijuka Dylan na Shema Niyibizi Larson bigaragazaga.
Mu gace ka nyuma, Kenya yongeye gutakaza imipira myinshi cyane, mu gihe Niyibizi yatangiye gutsinda amanota atatu menshi bityo bizamura ikinyuranyo kigera mu manota 25.
Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 81-52 rwegukana intsinzi ya mbere mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera muri Uganda.
Mu bakobwa, u Rwanda rwatangiye nabi nyuma yo gutsindwa na Uganda amanota 78-40.
Amakipe abiri ya mbere mu byiciro byombi niyo azabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo, mu gihe abazakitwaramo neza aribo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 giteganyijwe mu 2025.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!