Uyu mwiherero uteganyijwe tariki 9-10 Kamena 2024 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzitabirwa n’abana barenga 70 bari hagati y’imyaka 12 na 19.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero ugamije gushaka impano z’abana bazajya bifashishwa mu makipe y’igihugu.
Yagize ati “Intego y’uyu mwiherero ni ukureba abana b’abanyarwanda baba hanze bazi gukina kugira ngo tumenye amakuru yabo banjye baza gukinira ikipe z’igihugu.”
Iki gikorwa cyateguwe nyuma y’aho iri shyirahamwe ryitabiriye Rwanda Day yabaye hagati ya tariki 2 na 3 Gashyantare 2024 n’ubundi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Washington DC.
Muri uyu munsi wahariwe abanyarwanda batuye hanze y’igihugu, FERWABA yahuye n’ababyeyi bafite abafana bakina Basketball mu rwego rwo gutangira kubiyegereza no kumenya amakuru yabo muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!