Ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga, NBA yatangaje ko abakinnyi babiri banduye Covid-19 mu bipimo byafashwe kuva tariki ya 7 Nyakanga abakinnyi bashyizwe hamwe mu kigo cya Orlando.
Abinyujije kuri Twitter, Russell Westbrook ukinira Houston Rockets, yatangaje ko atari kumwe na bagenzi kuko yanduye iki cyorezo cyibasiye Isi.
Ubuyobozi bwa NBA bwatangaje ko”Abakinnyi basanzwemo Coronavirus boherezwa mu kato mu ngo zabo cyangwa bagashyirwa ukwabo mu kigo kugeza bakize bakemererwa gusanga abandi.”
Mu bakinnyi 322 bapimwe Covid -19 kuva tariki ya 7 Nyakanga, ibizamini byagaragaje ko abanduye ari babiri, biyongera ku bandi 19 bari bagaragaye mu cyiciro cya mbere cyakozwe kuva tariki ya 1 Nyakanga, bose hamwe baba 21.
Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ikunzwe kurusha izindi ku Isi, izasubukurwa tariki ya 30 Nyakanga nyuma y’uko ihagaze guhera muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo NBA yasubikwaga tariki ya 11 Werurwe, hari hasigaye imikino 259 mu mwaka usanzwe w’imikino ariko hazakinwa 88 gusa.
Amakipe 22 azakina iyi mikino ni umunani yari aya mbere muri buri gace (conference) kongeraho andi atandatu [atanu yo mu Burengerazuba n’imwe yo mu Burasirazuba] hagendewe ku manota yari afite.
Iyi mikino izasozwa tariki ya 14 Kanama mu gihe biteganyijwe ko hazabaho play-in izahuza ikipe ya munani n’iya cyenda muri buri gace hagati ya tariki ya 15 n’iya 16 Kanama mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Iya Play-offs yitabirwa n’amakipe umunani ya mbere muri buri gace, izatangira tariki ya 17 Kanama 2020, izageze mu Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!