00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri The Hoops WBBC yo kwitondera mu mikino ya nyuma

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 August 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Urugamba rugeze aho rukomeye ku makipe ari guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, mu bagore n’abagabo, aho The Hoops WBBC izakina na REG WBBC.

Aya makipe abiri azakina imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu Bagore, yakomeje nyuma y’uko REG WBBC isezereye APR WBBC, naho The Hoops isezerera Kepler WBBC.

Iyi kipe yakinnye imikino itanu ya ½, aho yabanje gutsinda uwa mbere amanota 65-55, umukino wa kabiri n’uwa gatatu yatsinzwe na Kepler, mbere y’uko The Hoops itsinda ibiri yakurikiyeho harimo n’uwa gatanu yatsinze ku manota 62-60.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi ku ikipe ya The Hoops yatunguranye muri uyu mwaka, ikagera mu mikino ya nyuma, nyamara ari ikipe yiganjemo abana bakiri bato.

The Hoops yashinzwe mu 2013, bigizwemo uruhare na Moïse Mutokambali umenyerewe muri Basketball y’u Rwanda nk’umuyobozi ndetse n’umutoza, afatanyije na Habiyambere Patrick na Dusabimana Eric Jesus.

Mu myaka 13 The Hoops imaze ishinzwe, yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro imwe, mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Abakinnyi bagize The Hoops iri kwifashisha mu mikino ya nyuma bagera kuri 17, benshi muri bo ni abanyeshuri bari ku kigero cya 80% bose biga mu mashuri yisumbuye.

Nyuma y’umukino wa mbere mu ya ½ ya kamarampaka, The Hoops yatakaje abakinnyi batanu, bagiye mu Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba iri kubera muri Tanzania (FEASSA 2026).

Abo bakinnyi barimo Kwitonda Teta Nicole w’imyaka 18, Tuyisenge Vestine w’imyaka 20, Tuyishime Angelique w’imyaka 19, Uwitonze Ernestine w’imyaka 19 na Ishimwe Alpha Rebecca w’imyaka 16.

Ndaruhutse Atete Raissa w’imyaka 16, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba ari umwe mu bari gufasha iyi kipe mu mikino ya nyuma.

Abakinnyi batari abanyeshuri bakina muri The Hoops ni Feza Ebengo, Cyuzuzo Rebecca, Dusabe Sylvie n’Umunya-Mali, Couda Keita w’imyaka 18 wafashije igihugu cye gutwara Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18.

Kugeza ubu abakinnyi bari gufasha iyi kipe barimo Feza Ebengo umaze gukina iminota 677, atsinda amanota 222, harimo 94 yatsinze mu mukino hagati (Field goals).

Ku kigero cya 43%, Feza Ebengo aba ashobora gutsinda amanota mu gihe umukino uri gukinwa, hatabariwemo imipira atsinda ari guhana amakosa (Free throws).

Feza kandi ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukora ‘rebounds’ nyinshi mu mukino, dore ko muri uyu mwaka w’imikino amaze gukora izigera kuri 236, agakurikirwa na Cyuzuzo Rebecca wakoze 115.

Mugisha Vivine Elisabeth ni undi mukinnyi ufasha cyane The Hoops, dore ko ari we utsinda amanota atatu inshuro nyinshi, kuko muri uyu mwaka amaze kuyatsinda inshuro 21, yanatsinze amanota 169 muri rusange.

Visi Perezida w’iyi kipe, Habiyambere Patrick ni na we Mutoza Mukuru wayo, akungirizwa na Dusabimana Eric Jesus na we uri mu bashinze ikipe.

Aba bose bafite akazi gakomeye ko guhangamura igihangange REG WBBC, gusa intangiriro nziza n’icyizere bishobora kubafasha kugeza ikipe gikombe.

Imikino iteganyijwe kubera muri BK Arena, aho uwa mbere ukinwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama, uwa kabiri ube tariki ya 22 Kanama, uwa gatatu uzakinwe ku wa 24 Kanama 2026.

The Hoops yageze ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka muri Shampiyona y'Abagore muri Basketball
Habiyambere Patrick ni Visi Perezida wa The Hoops akaba n'umutoza wayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages