Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, ni bwo hakomeje imikino y’Umunsi wa Kabiri mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ari na bwo hari hateganyijwe uwa Côte d’Ivoire n’u Budage.
Ni umukino wo mu Itsinda E wari ukenewe cyane kuko amakipe yombi yasabwaga gutsinda, hanyuma agahita abona itike yo kuzakina 1/16 cy’irangiza hakiri kare.
U Budage bwanyagiye Curaçao ibitego 7-1 mu mukino ubanza, bwahabwaga amahirwe, ariko nanone amazi ntiyari akiri yayandi kuko bwakinaga na Côte d’Ivoire yerekanye imbaraga zidasanzwe mu kugarira mu mukino uheruka na yo yatsinzemo Equateur igitego 1-0.
Ku munota wa 10 w’umukino, rutahizamu w’u Budage, Kai Havertz, yari agerageje uburyo bwa mbere bw’igitego mu mukino, ariko umutwe yateye ukurwamo n’umunyezamu Yahia Fofana.
Iyi kipe kandi yashyize umupira mu izamu wari utewe na Aleksandar Pavlovic uvuye muri koruneri, gusa umusifuzi ntiyemeza igitego ahubwo avuga ko habayeho ikosa mbere yo kuwushyiramo.
Ku munota wa 30 w’umukino ni bwo igitego cya mbere muri uyu mukino cyinjiye mu izamu, gitsindwa na Franck Yannick Kessié wa Côte d’Ivoire nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu ry’u Budage.
Igice cya mbere cyarangiye Côte d’Ivoire itozwa na Emerse Faé ari yo iyoboye umukino, mu cya kabiri mu minota 60 Julian Nagelsmann utoza u Budage yakoze impinduka akura mu kibuga abakinnyi bane.
Abo ni Aleksandar Pavlovic, Jamal Musiala, Leroy Sane na Nico Schlotterbeck bavuye mu kibuga, hajyamo Antonio Rudiger, Jamie Leweling, Deniz Undav na Nadiem Amiri.
Aba bakinnyi bongereye imbaraga muri iyi kipe isatira Côte d’Ivoire cyane, ndetse ihita inabona igitego cyo kwishyura ku munota wa 68 gitsinzwe na Deniz Undav waherejwe umupira mwiza na Nadiem Amiri.
Ku munota wa 87, Simon Adingra wa Côte d’Ivoire yaherejwe umupira na Nicolas Pépé, ananirwa gushyira umupira mu izamu arebana na ryo kugeza awambuwe.
Uko ni ko byanagendekeye Amiri w’u Budage ku munota wa 90, ubwo yafataga umupira atera agapira koroshye kajya mu ntoki z’umunyezamu wa Côte d’Ivoire, Yahia Fofana.
Aya makosa yakosowe nanone na Deniz Undav wari mwiza muri uyu mukino, kuko yafashe umupira ku munota wa gatatu w’inyongera kuri 90, ahita atsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino.
Deniz Undav yahise aba umukinnyi wa kabiri mu Gikombe cy’Isi wagize uruhare mu bitego bitanu mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi yinjiye mu kibuga asimbura kuva mu 1966. Undi wabikoze ni Roger Milla mu 1990.
U Budage bwatsinze bitego 2-1, bukomeza kuyobora Itsinda E ry’Igikombe cy’Isi ndetse inakomeza muri 1/16 cy’irangiza muri iri rushanwa. Ni ubwa mbere u Budage bugeze muri iki cyiciro kuva mu 2014, nubwo bwaritwaye inshuro enye mu mateka yaryo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!