Ni amarushanwa yabereye kuri Zaria Court, ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, yitabirwa n’abakinnyi barenga 200 baturutse mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo.
Abahatanye bahereye ku basiganwa kwiruka ku maguru hanyuma bagaterurura ibyuma, hajyaho abaterara mu makipe, abakurura ibilo bitandukanye n’ababisunika.
Naomi Cousins, umugore uzwiho guterura ibyuma biremereye wari mu bitabiriye aya marushanwa, yavuze ko yanyuzwe n’irushanwa kandi ari byiza ko ryitabiriwe n’abagore benshi.
Ati “Byari bikomeye cyane ariko gukora imyitozo myinshi no kwiruka bitandukanye ni byo bituma byoroha. Ndashimira cyane abagore bose bagerageje kwitabira iyi mikino.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko gukora amarushanwa nk’aya no gukora siporo hari ingaruka nziza bigira ku buzima bw’umuntu.
Ati “Ni ubwa mbere nje mu irushanwa nk’iri, ariko birashimishije kubona abantu bakora siporo ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Guterura cyangwa gukora siporo si iby’abashaka kuba abasore gusa, ahubwo ni ukurengera imikaya yanyu.”
“Kandi ku bagore ho biba akarusho kuko mu myaka 30 umubiri wabo utangira gutakaza inyama zawo, icyo twita ‘Sarcopenia’. Ni indwara wahangana na yo uterura nka gutya. Noneho iyo bigeze ku myaka 40 birihuta cyane, umubira ukazitakaza ari nyinshi. Ikindi guterura biringaniza isukari yo mu mubiri.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abategura iri rushanwa kurigeza ku bantu benshi, hanyuma rikajya ryitabirwa n’abatuye mu zindi ntara z’igihugu.
Ati “Ndashaka gushimira abakinnyi bitabiriye iri rushanwa. Kwitabira iyi mikino si uguha imibiri yanyu ubuzima bwiza gusa, ahubwo ni no gushishikariza abandi kwitabira siporo.”
“Ahubwo turifuza ko ubutaha igikorwa nk’iki cyazagera no mu ntara, ntibibe iby’abatuye mu Mujyi wa Kigali gusa. Uwo ni umukoro tubahaye, kandi tubijeje kubibafashamo.”
Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, yashimiye abitwaye neza barimo Pauline Ontita mu bagore na Vincent Musumba mu bagabo. Aba bombi bakomoka muri Kenya.
Abitwaye neza ku mwanya wa mbere bahawe miliyoni 2 Frw, abari ku mwanya wa kabiri bahabwa miliyoni 1,4 Frw, mu gihe abageze ku mwanya wa gatatu ari bahawe ibihumbi 800 Frw.
Amafoto: Kwizere Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!