00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

US Open: Umukinnyi yahagaritse umukino kubera uwanywaga urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2026 saa 09:21
Yasuwe :

Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y’abagore, Aryna Sabalenka, yahagaritse gato umukino wa US Open yari ahanganyemo na Kamilla Rakhimova kubera impumuro ikomeye y’urumogi, mbere yo gukomeza akagera mu ijonjora rya kane ry’iri rushanwa ribera i New York.

Sabalenka yagaragaje iki kibazo ubwo yari amaze kujya imbere n’amanota 3-0 mu iseti ya mbere y’umukino yahuragamo n’Umunya-Ouzbékistan Rakhimova, abwira umusifuzi Eva Asderaki-Moore ko “hari umuntu uri kunywa urumogi.”

Uyu Munya-Bélarus yasabye umusifuzi kugira icyo akora, ashimangira ko “impumuro ikomeye cyane.”

Asderaki-Moore yavuganye n’umukozi ubishinzwe akoresheje icyombo, ndetse akora ikimenyetso cyo kunywa itabi yerekeza ku muntu wari inyuma ye, mbere y’uko umukino ukomeza.

Nyuma yaho, Sabalenka wegukanye US Open inshuro ebyiri ziheruka, yatsinze Rakhimova ku manota 6-3, 6-4 muri Louis Armstrong Stadium, akomeza urugendo rwo gushaka Grand Slam ya gatanu mu mateka ye.

Nyuma y’umukino, Sabalenka yavuze ko atazi neza aho impumuro y’urumogi yaturutse, ariko asaba abafana kurushaho kwitwararika.

Kunywa itabi ntibyemewe ku kibuga cya Flushing Meadows, ariko rimwe na rimwe impumuro y’urumogi igera ku bibuga iturutse mu nyubako byegeranye ya Corona Park.

Ni mu gihe muri New York, kunywa urumogi byemewe ku bantu bakuru bafite imyaka 21 kuzamura.

Sabalenka yagize ati “Biragoye gukomeza guhangana n’iyo mpumuro mu gihe uri kugerageza gukora neza uko ushoboye. Sinzi niba yaturutse mu bafana cyangwa niba yaturutse hanze kuko umuyaga ushobora kuyinjiza muri stade. Nizeye ko bazarushaho kwita kuri ibyo bintu.”

Sabalenka si we mukinnyi wa mbere muri US Open y’uyu mwaka wagaragaje ikibazo cy’impumuro y’urumogi ku bibuga bya Flushing Meadows.

Umwongereza Katie Boulter aherutse kuvuga ko iyo mpumuro imubangamira, mu gihe Harriet Dart na Francesca Jones na bo bagaragaje icyo kibazo.

Mu myaka yashize, abakinnyi barimo Novak Djokovic na Alexander Zverev na bo bagaragaje ko batishimira iyo mpumuro.

Intsinzi ya Sabalenka yabaye iya 16 yikurikiranya i Flushing Meadows, aho yifuza kuba umugore wa mbere wegukanye US Open inshuro eshatu zikurikiranya, kuva bikozwe na Serena Williams hagati ya 2012 na 2014.

Aryna Sabalenka yahagaritse gukina, asaba umusifuzi gukemura ikibazo cy'impumuro y'urumogi
Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y'abagore, Sabalenka yereka umusifuzi ko hari umuntu uri kunywa urumogi
Sabalenka arashaka gutera ikirenge mu cya Serena Williams akegukana US Open inshuro eshatu zikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages