00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso ku mikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 April 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Imyaka 30 irashize u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguyemo abarenga miliyoni igasenya ubuzima bwose bw’igihugu.

Kimwe n’ibindi byinshi, imikino na yo yarashegeshwe cyane uhereye ku bakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana buzuraga ibibuga bagiye gushyigikira amakipe bihebeye.

Muri iki gihe cyo Kwibuka, IGIHE yaganiriye n’aba-sportifs batandukanye bagaruka ku rwibutso bafite ku mikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa REG WBBC, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko afite urwibutso rw’igihe amacakubiri yari yaramaze kwinjira muri siporo, bigatuma imikino igenda nabi.

Ati “Urwibutso mfite ni uko rimwe na rimwe amakipe yitwaga ay’Abatutsi, bityo n’abasifuzi bagatinya mu gufata imyanzuro imwe n’imwe. Icyo gihe siporo yari yamaze kwinjiramo amacakubiri.”

Yakomeje avuga ko yibuka umunsi umwe mu 1988, ubwo yajyaga kureba umukino wa Kiyovu Sports na Etincelles, warangira bamwe mu bafana bagakubitwa babita Inyenzi.

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Minani Hemed yavuze ko urwibutso rukomeye afite ku mupira w’amaguru mbere ya Jenoside, ari uko abakinnyi benshi bakiniraga amakipe y’uturere bakomokamo bityo bikabongerera ishyaka.

Ati “Nibuka ko abakinnyi benshi bakiniraga amakipe y’uduce bakomokamo nk’abo mu Majyepfo yari Mukura VS, Amajyaruguru yari Mukungwa (yahindutse Musanze FC), ab’i Kigali yabaga ari Kiyovu."

Yakomeje agira ati “Stade zaruzuraga bikomeye kuko wabonaga ari igicaniro ari ahantu heza ho gusabanira. Ikindi zabaga zirimo abagore benshi (bitandukanye n’ubu).”

Minani yavuze ko urundi rwibutso rukomeye afite ari ukuntu imikino yo mu mashuri yahabwaga agaciro ndetse igatanga n’abakinnyi mu makipe makuru nka Kayiranga Jean Baptiste, Sembagare Chrysostome na Mudeyi Yves.

Guy Rurangayire ukina Karate yavuze ko muri bike yabwiwe ari uko nk’abandi bose byari bigoye, ariko bagenzi be bagize amahirwe kuko batinywaga kubera ko bari bazi ko bashobora kwirwanaho, bityo benshi bibafasha mu kurokoka.

Ati “Benshi bagize Imana kuko nubwo bahigwaga babashakaga bigengesereye kubera ubwoba kuko bari bazi ko bashobora kwirwanaho.”

Visi Perezida wa Espoir BBC, Maître Munyengabe Pierre, yabwiye IGIHE ko urwibutso afite kuri Basketball rurimo ibyiza n’ibibi.

Ati “Icya mbere Basketball yari yiganje i Kigali cyane, wenda n’amakipe y’amashuri y’abapadiri kuko bashyiraga imikino imbere. Ikindi, abakinnyi b’icyo gihe bakinishaga amayeri n’ubwenge cyane kurusha ubu, bakinisha imbaraga cyane.”

Yakomeje avuga ko mu myaka isatira Jenoside, amakipe menshi yabaga ashamikiye ku Gisirikare.

Ati “Twagiraga amakipe menshi ariko yari yiganjemo aya gisirikare, tugakina na bo dufite ubwoba kubera ko baducunaguzaga, badutuka bikomeye.”

Imikino nka kimwe Abanyarwanda bakundaga cyane kandi kibahuza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe yayikoresheje nk’intwaro yo kongera kunga Abanyarwanda bityo bongera kwishimana ngo gusabana.

Mu 1990, Kiyovu Sports yifotoza mbere y'umukino, imbere y'abafana benshi cyane
Panthères Noires ni imwe mu makipe yari akomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu 1990, Espoir BBC yifotoza mbere y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages