Ni imwe muri Jenoside z’ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n’inzego hafi ya zose mu gihugu.
Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n’amahoro.
Ni umwe mu miyoboro yifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’ubumwe n’ubwiyunge. Akenshi mu myaka 28, hagiye hategurwa ibikorwa bitandukanye bya siporo mu kongera kugarurira abantu ibyishimo ariko no gutanga ubutumwa bugamije ko ibyabaye bitazongera.
Amaze kubona akamaro ka siporo mu gusakaza ubumwe n’amahoro, Murangwa Eric Eugène wahoze ari umuzamu w’Ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu, yashinze Umuryango witwa Ishami Foundation ushishikariza ubumwe binyuze muri ruhago.
Yatangije uyu muryango bitewe n’imbaraga zo kwimakaza ubumwe yasanze muri siporo nyuma yo kurokoka Jenoside hamwe na bamwe bo mu muryango we abifashijwemo n’abakinnyi bagenzi be.
Bitewe n’iki gikorwa cyo kunga Abanyarwanda, Murangwa umaze imyaka 24 mu Bwongereza yahawe n’Umwamikazi w’u Bwongereza ishimwe rizwi nka MBE (Member of the Order of the British Empire) mu 2018, rihabwa umuntu wagize uruhare mu bikorwa byo gufasha rubanda.
Si mu Rwanda honyine siporo yagize uruhare mu kongera kubanisha abantu kuko nyuma ya 1945, umubano wa Israel n’u Budage ntiwari umeze neza na gato bitewe n’uko u Budage bwari bukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe ubwoko bw’Abayahudi.
Nubwo uburyo bwa politiki bwifashishijwe ngo u Budage bwongere kwiyunga n’abo bwahemukiye, hanifashishijwe ruhago kugira ngo umubano mwiza ugaruke.
Nyuma y’imyaka 13 Intambara y’Isi ya Kabiri irangiye iyari ikipe y’Uburengerazuba bw’u Budage y’Abatarengeje imyaka 19 yacumbitse ndetse initoreza muri Israel, iza no gukina n’amakipe yo muri icyo gihugu ubwo yari mu myiteguro y’Igikombe cy’u Burayi cy’Ingimbi gitegurwa na UEFA cyari giteganyijwe mu 1969.
Mu 1987 habura imyaka ibiri kugira ngo urukuta rw’i Berlin rusenyuke, Ikipe y’Igihugu ya Israel yatsinzwe ibitego 2-0 n’Uburengerazuba bw’u Budage mu mukino wa gicuti wavuzwe cyane mu itangazamakuru.
Ubwo Afurika y’Epfo yakinaga ikanegukana Igikombe cy’Isi cya Rugby mu 1995 ntabwo umusaruro mwiza ari wo wishimiwe gusa kubera ko icyasakajwe cyane kurusha ibindi ari uko iyo ntsinzi yari ije gukomeza ubumwe bw’abirabura n’abazungu bwari bwarashegeshwe na politiki mbi ya Apartheid muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!