00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rwa politiki nshya y’umusoro mu guhangana n’abo ’betting’ yagize imbata - Ikiganiro na Mushimire wa RGAA (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 March 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Hashize imyaka 20 mu Rwanda hageze imikino y’amahirwe. Ni imikino yageze mu Rwanda mu 2005, hagamijwe gushaka amikoro yo guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.

Icyo gihe hari hashize umwaka umwe Ikipe y’Igihugu y’u Rwada ivuye mu Gikombe cya Afurika ari na cyo iherukamo, gusa mu bumenyi abayobozi bari bayiherekeje batahanye, harimo kubyaza umusaruro imikino y’amahirwe.

Nyuma yo kuhagera, hashyizweho itegeko rigenga iyi mikino, dore ko mbere ryayibuzaga. Hahise hatangizwa ikigo cya mbere cyo gutega ku mikino y’amahirwe cyitwaga Lotto Rwanda SA.

Ni ishoramari ryazamutse byihuse cyane kuko ibigo bitandukanye n’abashoramari b’ingeri zose baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bifuje gushoramo imari kandi ifatika.

Uko kandi ni nako urubyiruko rutandukanye rwatangiye kujya muri iyi mikino, bamwe bakabitangira nk’abishimisha ariko bikarangira babaswe na yo. Byatumaga hari benshi bishora mu ngeso mbi, kugira ngo haboneke amafaranga yo gutega.

Mu gihe cyatabutse, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ari narwo rushinzwe kugenzura imikino y’amahirwe, yashyizeho politiki nshya y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Iyi ikubiyemo ingamba zizatuma uru rwego rurushaho gutanga umusaruro mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, hirindwa n’ingaruka mbi iyi mikino ishobora kugira ku buzima bw’abayikina.

IGIHE yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abakora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda (RGAA), Mushimire Jean Claude, ava imuzi ibikubiye muri iyi politiki nshya mu mboni z’abashoye imari muri iki cyiciro.

Ese bibaho ko umuntu yabatwa no gutega, niba bishoboka afashwa ate?

Kubatwa n’imikino y’amahirwe biruzuye. Iyi ni yo mpamvu habaho n’urwego ngenzuramikorere rw’imikino y’amahirwe, kugira ngo rukemure ingaruka mbi yagira. Kumenya neza umuntu wabaswe biragorana ariko ku rundi ruhande, ni ibintu byoroshye.

Ku nshuro ya mbere umuntu ni we ubimenya ko yabaswe. Iyo ari inyangamugayo araza akabitubwira, ati ’Kubivaho byarananiye, muzance muri iyi mikino y’amahirwe’. Ikindi kandi n’uwo bashakanye cyangwa undi umufiteho ububasha mu mategeko ushobora kubimusabira.

Kubafasha kandi, navuga ko ari ukureba amafaranga umuntu ashyiraho buri munsi. Turareba tukabona ko umuntu ari kuba imbata. Ikindi rero kiza ari ukwigisha.

Politiki nshya rero izadufasha kubona ikigo kijyamo abantu babaswe bakigishwa, bakagaruka mu bandi ububata bwarabavuyemo. Kugeza ubu ikigo gihari ni icyo mu Karere kiba muri Kenya.

Bigendanye na Politiki nshya kandi, hari uburyo buri gutegurwa bushobora kuzajya hanze nko muri Mata [2025], buzajya butuma hatahurwa umuntu wabaswe.

Itegeko ryo mu 2011, ntiryari risobanutse neza. Iri ryemereraga abashoramari gukumira uwo muntu mu mikino y’amahirwe, ariko ntabwo ryashyiragamo ko wa muntu agomba gukurikiranwa. Ubu rero uyu muntu azajya akurikiranwa, aganirizwe, nibiba ngombwa ajyanwe muri cya kigo.

Ikindi kintu kizakorwa na RDB ni ukureba aho umubare w’abatega muri iki gihe ugeze kuko ntabyo dufite. Ikanareba neza amafaranga bateze mu gihe cy’imyaka 10 uko angana.

Umuyobozi wa Rwanda Gaming Association (RGAA), Mushimire Jean Claude, yavuye ku gufasha ababaswe na 'betting'

Mwakiriye mute imisoro ivuguruye ku mikino y’amahirwe?

Kugeza ubu hari ibigo birindwi by’imikino y’amahirwe bikora. Bitatu bikorera kuri internet, tukagira ‘casino’ ebyiri. Ni isoko rinini ariko nanone rimaze kwinjiriza Leta agatubutse. Ubu rishobora kugezamo miliyari 6 Frw ku mwaka y’umusoro.

Turashimira Leta y’u Rwanda kuko iba ishaka guteza imbere ishoramari ry’abantu.

Itegeko ryashyizweho kugira ngo iyi mikino yinjirize leta binyuze mu misoro, ububata bugabanuke, kwangiza amafaranga bicike, ariko nanone natwe dushoramo imari ducuruze.

Navuga ko kandi kuzamuka k’umusoro ari ni ikintu kidufata cyane, abantu bo mu mikino y’amahirwe. Iki gishobora gusiga bimwe mu bigo bifunze.

Kuwuzamura ukava kuri 13% ukagera kuri 40%, ni ikintu kinini cyane. Uyu munsi ibigo byose bikoresha abagera ku 1850, umushahara wa buri umwe ukaba ubarirwa byibuze ku bihumbi 200 Frw. Imikorere yabo igatuma hinjira wa musoro wa miliyari 6 Frw.

Umusoro wa 25% ku mafaranga umukiriya yariye rero, biravuze ngo niba ariye 1000 Frw, aratahana inyungu ya 750 Frw. Ibi noneho biratuma benshi bahita bagana aho batega bitemewe twirirwa turwana na byo kugira ngo bitaza ku isoko ryacu.

Uko kuzamuka cyane rero kuzatuma abantu ari ho bazerekeza ari benshi. Ibintu rero ni bibiri, bazahunga imikino y’amahirwe cyangwa bahungire mu mikino itemewe.

Niba ku mafaranga yinjijwe mu mikino y’amahirwe (GGR) hazavaho 40% y’umusoro, hakavaho 15% kugeza kuri 20% by’aho turangura ibikubo, hakavaho imishahara, uzasanga uwashoye asigarana nka 10%.

Twese tuzajya gukorera kuri internet kuko ari ho hatazatuma tudusohora byinshi, twishyure imisoro ariko abakozi bagabanuke.

Turashaka gutanga umusoro, ariko nanone ukajya uzamuka mu byiciro. Uyu munsi bikagera kuri 16%, ejo kuri 25%, gutyo gutyo. Bizadufasha kurinda abashoramari ndetse n’abakiriya.

Ibi biraganisha ku kuba imikino y’amahirwe ikwiriye kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bikorohereza leta kumenya amafaranga yose yinjiye binyuze muri iyi mikino kandi ikayacunga uko bigomba.

Hari guteganywa kubakwa ikigo gifasha ababaswe n'imikino y'amahirwe

Amakipe yo mu Rwanda yaba ajya agaragara mu bikorwa byo gutega?

Kugurisha imikino bibaho ariko biragoye ko ikipe yo muri Afurika nk’u Rwanda ibikora, ibikorane n’ikipe yo muri Afurika. Kugira ngo umukino ugurwe bisaba ko njyewe ufite ikigo cy’imikino y’amahirwe nemera guhomba.

Urugero, niba Musanze yakinnye na Gorilla, nkaba ndi Musanze, nkagura ko itsindwa, nkashyiraho miliyoni 10 Frw, niba yari ikubiye gatandatu ko iza gutsindwa, nkasaba abakinnyi banjye kwitsindisha kugira ngo turye miliyoni 60 Frw, icyo gihe ikigo cy’imikino y’amahirwe ni cyo cyahombye.

Sinzi ko rero hari umuntu wakwemera guhomba miliyoni 60 Frw.

Amategeko yo kugurisha imikino yarakajijwe usibye hano. Iyo ushyiriyeho ikipe inshuro imwe birashoboka, ariko iyo bibaye gatatu haza impuruza kuri polisi mpuzamahanga. Byashoboka rimwe ariko ntibyahoraho.

Ikindi kandi hari amafaranga ntarengwa ashyirwaho ku ikipe imwe, iyo babonye buri gihe uhora ku kigero cyo hejuru kandi ukabonamo nka miliyoni 100€, wabikora rimwe ariko kenshi ntibishoboka.”

Aho byabaye nka Juventus mwabonye ibihano yahawe. Hari n’umukinnyi wahagaritswe imyaka ibiri, kandi atari nawe ahubwo yaratumaga umwe mu miryango ye, ugasanga ahora abona ikarita itukura, kandi yategewe.

Mu mategeko mashya mu Rwanda kandi, hazajyaho urwego rwihariye rw’imikino y’amahirwe. Mu byo ruzaba rushinzwe kudufasha harimo no kurwanya ibyo kugurisha imikino no kurwanya ko amafaranga akoreshwa mu bitemewe.

Politiki nshya y'imikino y'amahirwe iteganya ko abariye bazajya basora 25%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .