Nyuma y’uko Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside, benshi mu ngabo zari iza Leta, Interahamwe n’abacurabwenge ba Jenoside bahise bahungira mu Bufaransa, mu Bubiligi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bihugu.
Gucumbikira izi nkozi z’ibibi ntibyabujije u Rwanda kugirana imikoranire n’amakipe akomeye arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, igihugu cyatinze kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bacyihishemo.
Kuva aho iki gihugu gitangiye intambwe yo gutanga ubutabera ku Rwanda, umubano w’ibihugu byombi warakomeje ndetse kugeza n’aho abakinnyi ba Paris Saint-Germain bari mu bafata iya mbere mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva iki gihugu kiri mu byagize uruhare muri ayo mahano kiri mu byifatanya n’u Rwanda gukebura abagifite ingengabitekerezo, bitanga umusanzu ugaragara mu gutuma ubutumwa no kwigisha amateka y’u Rwanda bigera kure cyane cyane mu bihugu by’i Burayi.
Ubutumwa iyi kipe n’abakinnyi batanga mu guhumuriza Abanyarwanda no kwereka Isi aho rugeze rwiyubaka, byibuze bugera ku barenga miliyoni 2,7.
Ibi byiyongera ku butangwa n’abakinnyi bayo baba basuye u Rwanda bakagera ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, bakirebera kandi bagacyura amakuru y’impamo ku byabaye.
Indi kipe ni Arsenal FC yo mu Bwongereza idahwema kwerekana ko yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka.
Mu butumwa bwatanzwe n’abakinnyi bayo mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Abatutsi b’inzirakarengane, mu munsi umwe gusa ubutumwa bwayo bwageze ku bantu barenga ibihumbi 400, mu busanzwe bukaba burebwa n’abarenga miliyoni 1,2.
Muri Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bwa Arsenal bwimye amatwi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, washakaga guhura na bwo akabusaba guhagarika amasezerano y’imikoranire bufitanye n’u Rwanda.
Kugeza uyu munsi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iracyacumbikiye abarenga 500 bakekwaho ibyaha bya Jenoside nk’uko byagarutsweho n’uwabaye Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.
Mu 2023, u Rwanda rwagiranye imikoranire na FC Bayern Munich yo mu Budage, aho ku mwaka wa mbere w’amasezerano byibuze 30% by’abakunzi bayo batari bazi u Rwanda barumenye kandi barumenya, kandi barumenya ku isura nziza rwihaye nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994.
Nubwo ubu ubufatanye bw’u Rwanda mu bukerarugendo bushingiye ku mugabane w’u Burayi, ntibibuza ko n’Abanyamerika barumenya kuko nka Arsenal ikunda gukorerayo imyiteguro ya Shampiyona ndetse ubwo David Luiz yarugendereraga byavuzwe cyane muri Brésil.
🕯️ ‘Kwibuka’ means ‘to remember’.
Today we mark the 31st commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda. pic.twitter.com/WVbPHdMK4u
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2025
🕯️ ‘Kwibuka’ means ‘to remember’.
Today we mark the 31st commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda. pic.twitter.com/WVbPHdMK4u
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2025





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!