Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yatangiriye urugendo i Goma, akaba azarusoreza mu Mujyi wa Rabat muri Maroc. Yateganyije kunyura mu bihugu 17 byo muri Afurika birimo u Rwanda, Tanzania, Zambie, Angola, Côte d’Ivoire, Guinée-Conakry na Sénégal.
Miguel yatangaje ko ashaka kwereka Isi ko nubwo uburasirazuba bwa RDC buri mu ntambara, Abanye-Congo batigeze bacika intege. Ati “Igihugu cyacu kiri mu ntambara n’amakimbirane ariko gifite abasore bafite ubushobozi bwo gukora ibihambaye.”
Ku munsi wa mbere w’urugendo, Miguel yaraye mu Mujyi wa Musanze. Yasobanuye ko ubwo yageraga hafi ya Mukamira mu Karere ka Nyabihu, yari ananiwe, ashonje kandi hari kugwa imvura nyinshi, umugore amuha karoti eshanu zo kurya.
Ati “Umunsi watangiye neza ariko nyuma yo kwambuka umupaka, imvura y’amahindu yaguye. Nakomeje guhatana n’ubwo imvura yagwaga, mfite umunaniro n’inzara. Mu muhanda ugana ku Mukamira, umubyeyi yampaye karoti eshanu zo kurya. Ni ikimenyetso bigaragara ko cyoroshye ariko kuri njye kirakomeye.”
Miguel yatangaje ko ubwo yageraga i Kigali ku munsi wa kabiri w’urugendo rwe, abantu benshi batunguwe no kumubona atwaye igare ririho ibendera rya RDC, ariko ko bamwubashye, baramushimira, bamuha imbaraga zo gukomeza igikorwa yatangiye.
Uyu musore yatangaje ko adashyigikiye imvugo z’urwango n’amacakubiri byimitswe mu gihugu cyabo, akizera ko igare rifite ubushobozi bwo guhuza abaturage, cyane cyane urubyiruko, rugahuza imbaraga rwubaka ejo heza h’igihugu.
Ati “Uru rugendo rugaragaza ko gutwara igare byonyine byatanga ubutumwa bufite imbaraga: ubumwe, amahoro n’urukundo mu bantu.”
Akiva i Kigali, yakomereje urugendo mu Karere ka Rwamagana, afite intego yo kugera ku mupaka wa Rusumo muri Kirehe. Ubu ari muri Tanzania mbere yo gukomereza mu bindi bihugu.
Kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2025, na bwo Miguel Masaisai yakoze urugendo rw’amahoro rw’ibilometero birenga 6000 ku igare, ava mu Mujyi wa Goma agera muri Cape Town muri Afurika y’Epfo. Ubutumwa yari afite bwasabaga abantu kubana mu mahoro, kunga ubumwe no kugira urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!