Ni kenshi Naomi yakunze kugaragaza amarangamutima ye ku rukundo akunda Ygal Lavi, usanzwe ari umuhanga mu bya mudasobwa mu kigo cya Younicorns Studio.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko we na Levi bamaze gusezerana imbere y’amategeko, kandi ko abonye umugabo uwo bazabana akaramata.
Aba bombi batangiye gukundana mu 2017. Tariki ya 30 Nzeri 2023, ubwo bari mu Bufaransa, Levi asaba Naomi ko yazamubera umugore, na we ntiyazuyaza ahita abimwemerera.
Mu butumwa yageneye umukunzi we, Naomi yagize ati “Yego, ntabwo nabishidikanyagaho, kuko n’ubundi yari wowe. Nishimiye ibihe byiza nzagirana nawe akaramata."
Ubwo basezeranaga imbere y’amategeko bari bashyigikiwe n’inshuti zabo za hafi zirimo izikora mu itangazamakuru ryo gusiganwa mu modoka arizo Martin Brundle, Natalie Pinkham, Bernie Collins n’abandi.
Kuwa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, ni bwo aba bateganya indi mihango y’ubukwe
Naomi w’imyaka 30 amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa mu modoka kuva mu mwaka wa 2010. Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.
Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry’abagore ry’utumodoka duto dutwarwa n’umuntu umwe, ‘single-seater racing’ ryitwa W Series.
Umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru kuko kuri ubu ni umukozi wa Sky Sports, by’umwihariko muri Formula 1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!