00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wateguye Car Free Day yihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2026 saa 08:16
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, hazaba Car Free Day idasanzwe, izahuza abatuye Umujyi n’abandi bakunda siporo mu myitozo itandukanye.

Iyi Car Free Day izaba ifite umwihariko wo kuba yarateguwe ku wa Gatandatu, mu gihe ubusanzwe iki gikorwa kiba kabiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi siporo rusange izatangira Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Tanu z’amanywa, ikazabera mu bice bitandukanye by’Umujyi nk’uko bisanzwe.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, abazitabira bazahurira kuri Rond-Point ya Kigali Convention Centre, mu gihe mu Karere ka Kicukiro bazahurira kuri IPRC Kicukiro.

Mu Karere ka Nyarugenge, ibikorwa bizabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, naho mu Karere ka Gasabo bihurire kuri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, ku Gisozi.

Hazakoreshwa kandi imihanda isanzwe yifashishwa muri Car Free Day, aho abaturage bazaba bafite umwanya wo gukora siporo zitandukanye mu bwisanzure.

Umujyi wa Kigali wagize uti “Nk’ibisanzwe, tuzakora siporo zitandukanye zirimo kwiruka, kubyina, imyitozo ngororamubiri, kunyonga igare, skating, guterura, gukina agati, gusimbuka umugozi, n’ibindi byinshi.”

Uretse gukora siporo, hazanatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura, aho abazitabira bazaba bafite amahirwe yo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.

By’umwihariko, Umujyi wa Kigali watumiye abagize "Sober Generation" kwitabira iki gikorwa, ubasaba kuza gukora siporo no gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo.

Wagize uti “By’umwihariko, Sober Generation ntimuzabure. Muzaze dukore siporo, dukomeze kubungabunga ubuzima bwacu!”

Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.

Umujyi wa Kigali wateguye Car Free Day yihariye izaba ku wa Gatandatu mu gitondo
Muri siporo zikorwa muri Car Free Day harimo iyo kwiruka
Abayobozi bari mu bitabira iyi siporo rusange
Hari abakora siporo yo kunyonga igare
Mu bice bitandukanye hahurira abantu benshi bagafatanya gukora imyitozo ngororamubiri
Muri iyi siporo hatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages