Iyi Car Free Day izaba ifite umwihariko wo kuba yarateguwe ku wa Gatandatu, mu gihe ubusanzwe iki gikorwa kiba kabiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi siporo rusange izatangira Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Tanu z’amanywa, ikazabera mu bice bitandukanye by’Umujyi nk’uko bisanzwe.
Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, abazitabira bazahurira kuri Rond-Point ya Kigali Convention Centre, mu gihe mu Karere ka Kicukiro bazahurira kuri IPRC Kicukiro.
Mu Karere ka Nyarugenge, ibikorwa bizabera kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, naho mu Karere ka Gasabo bihurire kuri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, ku Gisozi.
Hazakoreshwa kandi imihanda isanzwe yifashishwa muri Car Free Day, aho abaturage bazaba bafite umwanya wo gukora siporo zitandukanye mu bwisanzure.
Umujyi wa Kigali wagize uti “Nk’ibisanzwe, tuzakora siporo zitandukanye zirimo kwiruka, kubyina, imyitozo ngororamubiri, kunyonga igare, skating, guterura, gukina agati, gusimbuka umugozi, n’ibindi byinshi.”
Uretse gukora siporo, hazanatangwa serivisi yo gupima indwara zitandura, aho abazitabira bazaba bafite amahirwe yo kugenzura uko ubuzima bwabo buhagaze.
By’umwihariko, Umujyi wa Kigali watumiye abagize "Sober Generation" kwitabira iki gikorwa, ubasaba kuza gukora siporo no gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo.
Wagize uti “By’umwihariko, Sober Generation ntimuzabure. Muzaze dukore siporo, dukomeze kubungabunga ubuzima bwacu!”
Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016, ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, aho imihanda imwe n’imwe iharirwa abakora siporo mu masaha runaka, imodoka n’ibindi binyabiziga bifite moteri ntibyemererwe kuyikoresha.
Ready for a special #CarFreeDay? 🚴🏽♀️🏃🏾♂️
🗓️ This Saturday, 10 October | 7:00 a.m.–11:00 a.m., Kigali is getting active!
Walk it. Run it. Ride it. Dance it. 💪🏾
Bring your friends, family and neighbours and enjoy a morning of movement, fun and healthy living across #KigaliYacu.
📍 Our usual Car Free Day locations and routes in all three districts remain open, with a few additional roads temporarily dedicated to special activities:
➡️ Amahoro Stadium – Contrôle Technique – Simba Kimironko – Zigama CSS – Chez Lando
➡️ Gishushu/RDB – Nyarutarama – Woodland – Gishushu
➡️ University of Kigali Junction – Mövenpick – University of Kigali Junction
The additional roads will reopen immediately after the activities.
No car. No stress. Just good energy! 😎
⚠️ #SoberGen grab your sneakers, and someone to join you.
See you Saturday morning, Kigali! 💚 #CarFreeDay #KigaliYacu
— City of Kigali (@CityofKigali) October 7, 2026


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!