Kubera iyo mpamvu, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kwihutisha iterambere rya siporo rudasize inyuma umukino wa Golf, usa n’aho wamaze kwigarurirwa n’abafite amikoro ari hejuru.
Kugira ngo witabirwe, hari iby’ingenzi abantu bose bakwiriye kumenya haba mu kuwukina ndetse no kuwitabira, mu cyiciro cyose waba urimo.
IGIHE yegereye umutoza wigisha uyu mukino kuri Kigali Golf Resort & Villas, Dusabe Jules, atubwira uko uyu mukino wo mu bihugu byateye imbere ku Isi wageze mu Rwanda n’uko ukinwa kuva ku bakiri bashya kugeza ku babigize umwuga.
IGIHE: Mwatunyuriramo muri make urugendo rwa Golf mu Rwanda?
Dusabe Jules: Uyu mukino wa Golf umaze imyaka myinshi mu Rwanda, sinzi igituma abantu batayizi kuko yatangiye mu Rwanda mu 1984, itangirira i Nyarutarama hitwaga Source du Nil kuko Sulfo ni yo yashyiragamo amafaranga.
Abantu bari batarayimenya icyo gihe. Yari imyobo icyenda ariko ikibuga kigezweho gifite imyobo 18, gusa icyo gihe yari icyenda kuko nta bushobozi bari bafite.
Kugeza mu 1997 hongeweho indi myobo iba 18, ariko iyo na yo ntabwo yari yuzuye neza kuko ntiyari ikoze ku rwego nk’urwo iriho ubu rushobora kwakira amarushanwa ayo ari yo yose ku Isi nk’uko byagenze mu gihe cyashize twakira Sunshine Tour. Ubu na PGA Tour twayakira.
Sunshine Tour ni irushanwa ryo muri Afurika y’Epfo riri ku rwego rw’Isi. Rijya ritumirwamo ba Tiger Woods, ba Rory McIlroy n’abandi bose. Muri uyu mwaka twarayakiriye ariko hari na European Tour ishobora kubera aha, na PGA Tour yahabera.
Ni amarushanwa nyine afite ibigwi ku rwego rw’Isi. Iryo twagiraga rikomeye ni Rwanda Open ryatumirwagamo ibyo bihugu byose. Nubwo baza gukina ariko biba byatewe n’amafaranga y’ibihembo yashyizweho.
Bo bareba amafaranga ariho. Kugira ngo utumire nka Tiger Woods aze gukina hano, bisaba amafaranga. Iki kibuga rero kiri ku rwego rwiza kandi rukomeye rwakwakira ayo marushanwa yose.
Ni iki uwifuza Golf bwa mbere akwiriye kumenya?
Iyo uje gukina Golf bisaba ubushake kandi gukina Golf ntabwo bisaba imyaka. Ushobora kuza ufite imyaka mike uri umwana ufit imyaka itatu kuzamura. Ho biranoroha iyo utangiye uri umwana kukwigisha biroroha.
Ushobora no kuza ufite imyaka 60 cyangwa 70, ubishoboye na 80 ukibasha kugenda wakwiga, kuko Golf aho itandukaniye n’indi mikino yose ni uko ugomba kuyikina mpaka igihe cyose ukibasha kugenda.
Iby’ingenzi kugira ngo utangire gukina Golf ni ibyuma bya Golf. Buriya kiriya gikapu cya Golf kibamo ibyuma 14, ariko ntabwo ari itegeko, gusa ntugomba kurenza 14 kuko iyo ubirengeje baraguhana ariko ushobora gukinisha bike.
Ibyo byuma uko ari 14 bitera muri metero zitandukanye. Hari igitera muri metero 20, metero 50, metero 100, metero 150, hari n’abatera muri metero 300 kurenza bitewe n’uko swing [uburyo bwo gutera umupira wa mbere wa Golf] imeze.
Uko umuntu yihuta agahindukira akoresheje mu rukenyerero atera kure, naho ugenda buhoro atera hafi. Ntabwo gutera kure bisaba uko ureshya.
Hari igihe abantu barebare baba bafite uburebure bushobora gutuma batera kure, ariko hari n’umuntu mugufi ushobora gutera kure kurusha umuremure, biterwa n’uko ujyana umubiri wawe.
Umukinnyi wa Golf ugitangira ahabwa ubuhe bumenyi?
Umukinnyi akimara kuza agomba kuba yaje yambaye neza. Ni umupira ufite ikola, ushobora kwambara ikabutura, ushobora kwambara ipantaro gusa iyo mu bwoko bw’ikoboyi [Blue Jeans] ntabwo yemewe. Ayo ni amategeko yashyizweho.
Impamvu batayemera ni uko iyo uri gukina ubira icyuya. Iyi myenda twambara rero ikoze mu buryo ishobora gufata icyuya, ikoze ku buryo iyo uri kugenda itakuremerera kuko iyo turi mu kibuga tugenda ibilometero byinshi kuko ushobora kugenda ibilometero 12.
Ntabwo wagenda ibilomtero 12 nk’umuntu uri muri siporo wambaye ‘Blue Jeans’, wambaye ishati y’amaboko, cyangwa wambaye ikote. Iyi ni imyenda ya Golf nk’uko mu mupira w’amaguru bagira imyambaro yabo.
Ikindi ugomba kuba usa neza wanatebeje. Tugira n’inkweto za Golf ziba zirimo amano, kugira ngo utanyerera uri mu kibuga. Ni ibyo ugomba kuzuza.
Hari abambaza impamvu twambara ingofero, si uko ari Golf ahubwo ni ukugira ngo wirinde iryo zuba nujya gukina.
Iyo uje gukina uje kwiga tureba cyane uko wambaye, icya kabiri tukagusobanurira za nkoni ziri mu gikapu, hanyuma tukakwigisha uko bafata inkoni, tukanakwigisha uko zitera.
Buriya aho twigishiriza gutera [driving range] harimo ibice bine. Impamvu bayita ‘driving range’ ni uko tugira icyuma kinini bita ‘driver’ gishobora gutera muri metero 300. Aho rero ni ho umuntu yigira gutera.
Iyo umaze kumenya gutera tukujyana aho bita ‘chipping green’. Ni ahantu ushibura umupira gato ugana kuri ka kabendera mujya mubona mu kibuga kugira ngo ubashe kuhegereza.
Hanyuma tugira ikindi gice kirimo umucanga, na ho hafite icyuma cyahagenewe bita ‘sand wedge’. Ni icyuma gikora mu mucanga.
Iyo tugeze hamwe haba akabendera bahita muri ‘green’. Aho bahakoresha icyuma bita ‘putter’ cyo gushyira umupira mu mwobo. Ni ibyo byuma bikora aho.
Iyo umaze kubimenya byose ugeze ku rugero rwiza, tukubwira ngo tera muri metero 100 ukahatera, tera muri metero 150 ukahatera, tera muri 200 ukahatera ariko udatana ngo ujye ibumoso cyangwa iburyo, mbese utera bigororotse, icyo gihe turagufata tukakujyana mu kibuga tukakwigisha amategeko y’umukino.
Iyo tukujyanye mu kibuga tukakwigisha amategeko y’umukino, tukakwigisha uko ushobora kujyana n’abandi mu kibuga, icyo gihe gihe tuguha uburenganzira tukagusinyira ko ushobora kujya mu kibuga ugakinana n’abandi.
Ayo mategeko ni ayahe?
Mu kibuga habamo imyobo 18. Iyo yose ifite metero zitandukanye. Za metero twakoresheje aho twigiye ziri no mu kibuga. Muri Golf tubyita ‘Par’. Tugira ‘Par 3’, ‘Par 4’ na ‘Par 5’. Ikibuga gito gifite nka metero 170 bashobora kugiha ‘Par 3’.
Iyo bashushanya ikibuga cya Golf bagendera ku buryo umukinnyi wabigize umwuga atera. Bareba aho wawundi utera kure yateye.
Tugira icyo bita ‘tee box’, ahantu abakinnyi batangirira, muzumva abavuga ‘starter point’. Kuri ‘tee box’ ni ho ushyira ‘tee’ [agashinge bajomba mu butaka bagaterekaho umupira].
Iyi ‘tee box’ iba ifite imbago mu mpande, aho uba utemerewe kujya imbere yazo, gusa ukaba wemerewe kujya inyuma yazo. Iyo uteye ugahita ugeza muri ‘green’ bahita bahagira ‘Par 3’.
Ikibuga cya ‘Par 4’ cyo gishobora kuba metero 400 cyangwa 420, noneho ‘Par 5’ yo ikaba metero 500 cyangwa metero 600.
Icyo gihe rero ‘Par 3’, ‘Par 4’ cyangwa ‘Par 5’ ni inshuro uri butere muri uwo mwobo, bakabara uvuye kuri ‘tee box’ kugeza kuri hahandi hashinze akabendera. Iyo uteranyije za nshuro zose mu myobo 18 ziba inshuro 72, ibyo tukabyita ‘Gross’.
Niba umwobo wa mbere nkinnye ari ‘Par 3’ nkakinamo gatanu, uwa kabiri ukaba ‘Par 4’ nkakinamo nka karindwi, uwa gatatu ari ‘Par 5’ nkakinamo umunani, gutyo gutyo. Ibyo byose ndaza kubiteranya kuko mba mfite ‘Score Card’ [agapapuro kajyaho inshuro umukinnyi agenda akina] ngenda nandikaho.
Nimbiteranya wenda nkabona 100 Gross, wibuke ko ikibuga cyacu gifite Gross ya 72.
Mbere yo gutangira gukina tuguha icyo bita ‘handicap’, twakwita nk’imbago zigufasha mu bumuga tuba twaguhaye.
Icyo gihe ndaza gufata rya 100 rya Gross nkuremo 28 ya ‘handicap’, ibiboneka babyite ‘net’. Icyo gihe ‘net’ yanjye iraba ari 72, bingana na cya kibuga cyacu. Icyo gihe Golf yanjye ntabwo iba izamuka cyangwa yiyongera.
Ese muri Golf haba abasifuzi babara amanota?
Muri Golf nta basifuzi tugira, ahubwo abo bantu muba muri kumwe ni bo baba ari abasifuzi bawe. Iyo mugiye gutangira buri wese yandika izina rye kuri ‘Score Card’ noneho buri wese akagenda abarira mugenzi we. Iyo tumaze gukina turagenda tukareba buri wese inshuro yakinnye.
Iyo nongeye gukina nkagira wenda 98 Gross, nkakuramo ‘handicap’ yanjye ya 28 nkagwa muri 70 net, ikibuga ari 72 tuvuga ko nakoze ‘2 under’. Nagiye munsi y’ikibuga ho inshuro ebyiri. Icyo gihe mba natagiye gutsinda ikibuga.
Hari sisiteme iri ku rwego rw’Isi, aho mfata ya ‘Score Card’ nkayishyiramo, ikamenya ko Jules yatangiye gutsinda ikibuga, igahita ingabanya ‘handicap’ kuko natangiye kubimenya, ikanshyira kuri ‘handicap’ ya 26. Ejo nakina ‘5 under’ ikangabanya gutyo gutyo.
Uko bagenda bangabanya ‘handicap’ mba ndi kugenda nsa n’uva mu bumuga. Igihe nzaba nta ‘handicap’ nkigira nzaba nabaye umukinnyi wabigize umwuga.
Abagore n’abagabo bajya muri ’handicap’ zimwe?
Ibyiciro bya ‘handicap’ tugira hano harimo iby’abagore n’iby’abagabo. Izo ni 0-19, 10-18, 19-28, noneho tukagira na ‘Seniors’ [abageze mu zabukuru kuva ku myaka 60 kuzamura].
Muri za ‘tee box’ na zo ziri mu byiciro kuri buri mwibo ukinwa. Ababigize umwuga bakinira kuri ‘tee box’ iri inyuma, akenshi iba iri mu ibara ry’umuhondo ‘Yellow tee box’.
Abazi gukina bataraba abanyamwuga bakoresha ‘White tee box’, hakaba ‘Blue tee box’ ikiniraho abasaza, noneho kakaba na ‘Red tee box’ y’abagore.
Mu Rwanda umukinnyi yahabera umunyamwuga?
Hano mu Rwanda twari tutaragera ku rwego rwo kuva ku utarabigize umwuga ngo ube uwabigize umwuga. Twajyaga muri Uganda no muri Kenya, tukinjira mu mashyirahamwe yaho kugira ngo tubashe kwinjiramo baduhe iryo peti ryo kuba ababigize umwuga.
Ni ho twe twabikuraga ariko hano na ho dusigaye tubikora kuko ikibuga cyacu cyagiye ku rwego rwemewe. Dushyiraho amarushanwa tukemeza amanota umukinnyi aza kugeraho kugira ngo abe uwabigize umwuga.
Amazi, ibiti, umucanga n’ibindi bimenyetso bivuze iki mu kibuga?
Mu kibuga dushyiramo ahantu hagoranye hatuma umuntu akina nabi. Muri ‘green’ ubona ko hakase neza, hakaza ahandi bita ‘fairway’ naho hajya kumera nk’ahakase neza, hakaza ahandi twita ‘rough’ haba hari ibyatsi byinshi.
Umuntu waguye muri ‘fairway’ gutera umupira biramworohera, uwaguye muri ‘rough’ bimusaba guhindura icyuma ateresha kitari icyo yari yateguye, bibe ngombwa ko abanza gusubira mu kibuga neza.
Mu kibuga harimo amazi yo kugira ngo bagutakarize amanota. Iyo umupira uguye mu mazi aba ari ikosa. Uhita ugenda ukegera amazi, ugatakaza inota ndetse ugatakaza n’umupira.
Ayo mazi aba ariho urumambo rw’umutuku rutuma utakaza inota rimwe.
Hari urundi rumambo rw’umweru, aho uwaruteye inyuma aba yagiye hanze. Uwo we atereka undi mupira akongera agatera, agatakaza amanota abiri.
Urundi rumambo ni urusa n’ubururu, aho urusanga mu ndabo ziri mu kibuga, urwo barwita ‘free drop’. Ukura mu ndabo ugakomeza ugakina ariko ho ntabwo utakaza inota.
Mu mucanga ho ni kimwe n’ahandi hose bigoranye kuhava. Ni umucanga uba woroshye cyane.
Uwatsinze amenyekana gute bakinnye batandukanye?
Imyobo 18 ntabwo yose abantu 120 bagendera rimwe. Tugira icyo bita ‘Booking Time’. Abakinnyi bafata umwanya kuko mu kibuga hemerewe kugenda abakinnyi batatu cyangwa bane na bo badashobora kurenga. Ni yo mategeko ariho ku rwego mpuzamahanga.
Hagati y’abahagurutse mbere n’ababakurikiye hajyamo iminota 10 cyangwa 15. Hari abatera kure bakihuta, hakaba n’abatera hafi bakanagenda buhoro, bivuga ngo barekura aba mbere, bagera kure bakohereza abandi.
Impapuro bandikaho barazijyana, bagaruka bakicara kuri Club House bakabara amanota, barangiza bakayasinyaho bakayajyana ku ushinzwe kuyakusanya. Ntabwo uba uzi niba watsinze kuko utazi uko abagiye nyuma yawe bimeze.
Utungurwa no kumenya ko watsinze, kuko abo uba uzi watsinze ni abo mwajyanye gusa. Uwayakusanyije ayaha kapiteni w’umukino, na we akayatangaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!