00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushyamirane mbere ya Derby y’i Rubavu! Stade yaraye irinzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 11:21
Yasuwe :

Stade Umuganda yaraye icunzwe na Polisi n’abasore batatu ba Etincelles FC nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati yayo na Marines FC mbere yo gucakirana kuri iki Cyumweru mu mukino wavugishije benshi mu Mujyi wa Rubavu.

Umukino uhuza Etincelles FC na Marines FC ukunze gushyuha mbere ahanini bishingiye ku ihangana riba hagati y’abafana, abayobozi, abakinnyi n’abatoza.

Marines FC imaze imikino itandatu yikurikiranya igaraguza agati Etincelles FC nubwo abafana bayo bavuga ko nta na kimwe ibarusha cyagakwiye gutuma bigenda bityo.

No kuri iyi nshuro umukino washyushye cyane mbere y’uko ukinwa kuri iki Cyumweru saa Cyenda, kuri Stade Umuganda.

Marines FC imaze imyaka ine itsinda Etincelles FC. Mu mukino iyi Kipe y’Igisirikare kirwanira mu Mazi yayitsinzemo 3-0, abashinzwe umutekano wa Stade Umuganda bahwihwisaga ko mbere y’umukino uruhande rwa Marines FC hari ibintu ruza kumena muri stade nijoro.

Umwanzuro wafashwe n’uruhande rwa Etincelles FC ni uko ikipe yatangira gukora imyitozo stade ifunze, guhera ku wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023.

Aha ni n’aho havuye icyemezo gisaba abafana ba Etincelles FC bisiga amarangi kwiyemeza kuzajya bararira stade kugeza ku munsi w’umukino.

Kuri uwo munsi ubwo bajyaga gutangira uburinzi kuri stade, abashinzwe umutekano barababujije bababwira ko batayigabiza uko bishakiye ahubwo babanza kubisabira uburenganzira.

Bahise babisaba Ushinzwe Siporo mu karere ndetse mu biganiro byabayeho hagati ye n’abashinzwe umutekano wa stade banzuye ko babemerera kuko ngo no ku ruhande rwa Marines FC bisanzwe bikorwa iyo iri bwakire.

Nyuma yo guhabwa uburenganzira, saa Moya z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama, abafana umunani ba Etincelles FC b’ibigango bari basesekaye kuri Stade Umuganda kurinda iki kibuga ngo kitavogerwa.

Nta ntwaro n’imwe bari bitwaje uretse radiyo zo kubafasha kumva umuziki wiganjemo uwo hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bacurangaga mu majwi aranguruye ngo ubafashe kurwanya agatotsi kashoboraga kubiba umukeba akabaca mu rihumye.

Ikibazo cyaje kuvuka nyuma y’isaha imwe n’igice gusa umuziki utangiye gucurangwa. Saa Mbili n’Igice z’umugoroba muri stade hinjiye imodoka ya gisirikare ya Visi Perezida wa Marines FC, Hakizimana Godfrey uzwi nka Afande God wari kumwe n’abasore babiri n’undi musirikare ufite ipeti rya Lieutenant.

Abafana bari batangiye uburinzi basanganiye abari mu modoka, bagisohoka bababaza ikibagenza.

Afande God yabasubije ko bazanywe no kurinda ikibuga.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko ngo mu gihe baganiraga, ba basore baciye mu rihumye aba Etincelles FC bajya gusuka ibintu mu izamu.

Aha ni ho havukiye imvururu kuko bamwe muri ba basore bahise biruka bajya kureba ibyo bari gukora, bashaka kubatesha.

Mu gihe ibi byabaga, abafana ba Etincelles FC barindaga umutekano, amatelefoni yaracicikanye maze bakora kuri bagenzi babo mu kanya gato abarinzi bo ku ruhande rwa Etincelles FC 21 barahasesekara bose hamwe baba 28.

Aba biyambaje abayobozi b’ikipe, byahuriranye n’uko bari mu mwiherero ubwo yakirwaga n’ubuyobozi bw’akarere buyisaba gutsinda Marines FC.

Uburemere bw’ibyo babwiwe kuri telefoni bwatumye abarimo Umunyamabanga wa Etincelles FC, Kabanda Innocent n’Umutoza w’Abanyezamu, Karangwa Martin batabarana ingoga.

Karangwa akigera kuri stade yahise atangira guterana amagambo na Afande God wa Marines FC, amubwira ko ari kurebera ibikorwa byo kuroga ikibuga.

Ni amagambo yamurakaje uburyo ashatse kumwita umurozi ariko undi ashimangira ko amuzi neza kandi atatinya kumubwira ukuri.

Rwabuze gica kugeza Polisi y’Igihugu yari yahamagawe saa Mbili n’Igice ubwo abayobozi ba Marines FC binjiraga muri stade ihageze. Saa Yine n’iminota 40 ni bwo abapolisi babiri nageze kuri stade kuri moto.

Aba bapolisi bahise batanga itegeko ko umuntu wese uri muri stade batitaye ku cyo ari cyo agomba gusohoka hagasigaramo abarinzi gusa.

Uruhande rwa Marines FC rwabanje kwanga abapolisi bahamagara Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu wahise atanga itegeko babona kwinjira mu modoka baragenda.

Saa Tanu n’iminota 10 z’umugoroba, muri Stade Umuganda habaye ibiganiro hagati ya Polisi n’Ubuyobozi bwa Etincelles FC buyisaba ko nk’ikipe izakira umukino kugira ngo yizere ko stade icunzwe neza bahabwa abasore bake mu bari batangiye akazi basigara bari kumwe na Polisi.

Ibi biganiro byaje kwanzura ko mu basore 28 bari bagandagaje muri stade hasigara batatu gusa bafatanya na Polisi n’abasanzwe bashinzwe umutekano w’ikibuga.

Kugeza ubu, Stade Umuganda irarinzwe kugeza ku isaha y’umukino uhuza Etincelles FC ya gatandatu ku rutonde n’amanota 26 iri bwakire Marines FC ya nyuma ku mwanya wa 16 n’amanota arindwi.

Mu mikino itandatu iheruka guhuza aya makipe, Etincelles FC ntiratsindamo n’umwe kuko iheruka amanota atatu tariki 19 Gicurasi 2019. Marines FC yatsinzemo imikino itanu, amakipe anganya umwe.

Umukino uhuza Etincelles FC na Marines FC uba urimo gushyamirana gukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .