Ni umukino umaze igihe kinini wamamazwa aho Floyd Mayweather utaratsindwa na rimwe mu buzima bwe aza guhura na McGregor umenyerewe mu mukino baterana amakofe ariko banagundagurana, Mixed martial arts (MMA). Byitezwe ko uyu mukino uzinjiza akayabo ka miliyoni 700 z’amadolari.
Ubwo bari mu myiyereko ya nyuma mbere y’uyu mukino, aba bagabo bombi bipimishirije mu ruhame ingano y’ibiro byabo. Amategeko agena ko abajya kwipimisha nta kindi kintu baba bambaye usibye imyenda y’imbere.
Ibi bituma bakuramo amapantaro n’inkweto ubundi bagahagarara ku munzani imbere y’itangazamakuru n’abafana. Ibi bikorwa hari abashinzwe umutekano benshi kuko batahabaye kubera iteranamagambo riranga imikino y’iteranamokofe, bashobora guhita basingirana kakahava.
Mu kwipimisha ibiro, McGregor niwe wabanje, akuramo ipantaro y’icyatsi yari yambaye asigarana umwenda w’imbere wakozwe n’uruganda rwa Calvin Klein; nyuma na Mayweather yiyambura ipantaro asigarana umwenda w’imbere wakozwe na Paddy Power.
Abantu babonye McGregor yambaye umwenda w’imbere batangariye ingano y’igitsina cye maze ku mbuga nkoranyambaga amagambo aba menshi.
Arangije kwipimisha ibiro, uyu mugabo ntabwo yigeze yongera kwambara ipantaro nk’uko Mayweather yabigenje. Ibi byatumye abantu bashira ururondorogo aho bavugaga ko yabikoze ashaka kwerekana ubunini bw’igitsina cye.
Uyu mukino hagati y’umunyamerika Floyd Joy Mayweather Jr. w’imyaka 40 waherukaga gusezera muri Boxing na Conor Anthony McGregor w’imyaka 28 ukomoka muri Ireland we umenyerewe mu mukino baterana amakofe ariko banagundagurana, Mixed martial arts (MMA); uzaba saa cyenda z’igitondo mu rukerera rwo ku Cyumweru ku isaha y’i Kigali.
Uyu mukino uzabera muri T-Mobile Arena i Las Vegas ijyamo abantu ibihumbi 20. Amatike yatangiye kugurishwa iya make igura amayero ibihumbi 18 ni hafi miliyoni 17 z’amanyarwanda naho ihenze igura ibihumbi 30 by’amayero ni ukuvuga arenga miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO