Iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya 24, bikaba ubwa mbere ibereye muri Afurika, yakinwe mu byiciro bitatu; Abatarengeje imyaka 18, 15 na 12.
U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri, ni ukuvuga iy’abahungu igizwe n’abakinnyi bane n’indi y’abakobwa igizwe n’abakinnyi bane, bose hamwe bakaba umunani mu batarengeje imyaka 18.
Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba iya gatatu mu makipe icyenda yakinishije abakinnyi guhera kuri bane.
Byabazwe muri ubwo buryo kuko hari n’ibihugu bihagararirwa n’abakinnyi bakina bashaka ibihembo by’umuntu ku giti cye bitabaye ngombwa ko buzura bane, kimwe n’uko hari ibirenza uwo mubare.
Nyuma yo guteranya ibihe buri mukinnyi yakoze, umukinnyi w’Umunyarwanda wasoreje hafi ni Uwitonze Claire wabaye uwa 10 muri 77 basoje irushanwa akoresha iminota 11 n’amasegonda 36 ku ntera ya metero 3400.
Ikipe y’Abahungu na yo yarigizwe n’abakinnyi bane yasoje ku mwanya wa karindwi mu makipe 16 yari ahagarariye ibihugu byiyandikishije ko bifite abakinnyi bane bazabarirwa ibihe hagateranywa amanota yabo.
Iki kiciro cy’abahungu cyasojwe umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi ari Siborurema Ephrem wabaye uwa 30 mu bakinnyi 111 basoje irushanwa, akoresha iminota 17 n’amasegonda atanu ku ntera ya metero 5100.
Iyi mikino ya "ISF World School Cross Country Championship" yari yitabiriwe n’abakinnyi 481 baturutse mu bihugu 21 byo ku migabane itanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!