Imikino ya Feasssa2022 yari imaze iminsi 10 ibera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Yasojwe u Rwanda rutwaye imidali icyenda mu mikino itandatu rwari rwaserutsemo.
Muri iyo midali harimo ibiri ya zahabu, yavuye mu mukino wa Handball, ibiri y’umuringa n’itanu ya Bronze.
Muri Handball, ikipe ya ADEGI Gituza yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Dynamic y’i Bugande ibitego 26-24 mu bahungu.
Muri iki cyiciro, ES Kigoma yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Hospital Hill yo muri Kenya ibitego 26-23.
Mu bakobwa, Kiziguro Secondary School yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Kawanda Secondary School ibitego 19-15.
Muri Basketball, u Rwanda rwagerageje kwitwara neza kuko rwegukanye umwanya wa gatatu mu bahungu.
Lycée de Kigali ni yo yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda Bethel amanota 73-64. Bashiki babo na bo basoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Budo amanota 57-56.
Abahungu ba Essa Nyarugunga begukanye umwanya wa gatatu muri Volleyball, nyuma yo gutsinda Namugongo Secondary and Vocational School amaseti 3-0.
Muri uyu mukino, abakobwa ba IPRC Kigali basoje ku mwanya wa gatatu, batsinze Mkalapa Secondary School yo muri Tanzania amaseti 3-1.
Mu mukino wa Table Tennis amakipe ahagarariye u Rwanda yacyuye umwanya wa gatatu.
Tuyambaze Thabita wasiganwaga mu kwiruka ku maguru, mu ntera ingana n’ibilometero 3000 yasoje ari uwa gatatu.
Muri rusange mu mupira w’amaguru ni ho u Rwanda rwitwaye nabi kuko uretse no kubona umudali no gusoza mu myanya ya hafi byaragoranye.
Abahungu ba Es Gasiza basoje ari aba cyenda mu makipe icumi mu gihe abakobwa ba IP Mukarange basoje ari aba nyuma.
Muri rusange muri aya marushanwa, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 152 bagabanyije mu makipe 12, akubiye mu mikino itandatu irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Tennis de table no gusiganwa ku maguru.
Uganda yatwaye imidali 29, ni yo yegukanye myinshi muri Feasssa y’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!