U Rwanda rwazamutse ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryarwo rwahuraga na Maroc yasoje imikino y’amatsinda muri 2022 Africa Youth men Handball championship (U-18) ari iya mbere.
Umukino w’u Rwanda na Maroc waranzwe n’imbaraga nyinshi ku makipe yombi kuko buri yose yagaragaje kugarira no gusatira kudasanzwe.
Ikipe ya Maroc yakoze amakosa menshi bituma u Rwanda rubona amanota menshi mu kuyahana. Ibi ntibyaciye intege Abarabu kuko bakomeje gusatira, ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira batsinzwe amanota 18 kuri 14.
Mu gice cya kabiri abafana bari inyuma y’u Rwanda banyeganyeje BK Arena, batiza umurindi ingimbi z’u Rwanda, na zo ntizabatenguha zigaragaza kwihagararaho ku buryo bugaragara.
Igice cya kabiri cyatangiye Maroc izamukana u Rwanda, ikuramo ikinyuranyo cy’amanota ndetse iranarufata. Amakipe yombi ariko yakinnye ku buryo nta kipe n’imwe yarushaga indi ikinyuranyo cy’amanota arenze abiri kuko impande zombi zagendaga zicungana cyane.
Mu minota itatu ya nyuma, Ikipe ya Maroc yakoze ikosa ryahanishijwe iminota ibiri hanze ku mukinnyi wayo n’u Rwanda rurarikora ariko rukomeza kurusha ubuhanga Maroc rushyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri.
Ku munota wa nyuma abakinnyi ba Maroc bashyizemo inota rya nyuma ariko umukino urangira ari amanota 35 kuri 34.
Ikipe y’u Rwanda rwakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma rusangayo Misiri yahageze itsinze u Burundi amanota 66-22.
U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Misiri ndetse umukino wahuje ibihugu byombi warangiye rutsinzwe amanota 30-44.
Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzahuza amakipe yombi uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nzeri 2022, muri BK Arena.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!