00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye amahugurwa y’abatoza ba Sitting Volleyball

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 October 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Kuva tariki ya 28 Ukwakira kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2025, i Kigali hari kubera amahugurwa y’abatoza ba Sitting Volleyball ari mu byiciro bibiri, ndetse ni ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki kibereye ku Mugabane wa Afurika.

Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa ni ay’Urwego rwa Mbere (Level 1) cyitabiriwe n’abatoza 14 bo mu Rwanda (rwari rufitemo batandatu), Afurika y’Epfo, Nigeria, Bénin, Togo, Algeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Sénégal na Arabie Saoudite.

Aya mahugurwa ya mbere yamaze iminsi itatu, yasojwe ku wa 30 Ukwakira, aho Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), Murema Jean Baptiste, yasabye abahuguwe kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe babonye yo kwiyungura ubumenyi.

Janeth Mlay usanzwe ari umwarimu muri Tanzania, yavuze ko yigiye byinshi muri aya mahugurwa ndetse yiteguye kuzamura urwego rw’abo atoza.

Ati “Iyi gahunda yadufashije kumenya impamvu abantu bafite ubumuga bakora siporo aho zirimo kugira ngo na bo bisange mu bandi, ubuvuzi bw’ingingo, gukora siporo bisanzwe cyangwa by’umwuga. Hano nahakuye ubunararibonye bw’ingenzi kuko ni ubwa mbere, kandi natangiye kubishyira mu bikorwa kuko hari amasomo baduhaye mbere yo kuza hano.”

Nemeye Yves Emmanuel usanzwe ari Umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko bari basanzwe babona amahugurwa atangwa na NPC, ariko kuri ubu bishimiye kubona ayo ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Maze imyaka umunani ndi umutoza, ariko amahugurwa nk’aya twayategereje inshuro nyinshi kugira ngo tuzamure ubumenyi, tubashe gutera indi ntambwe. Twungutse ubumenyi buhagije kandi bukomeye.”

Umutoza w’Amakipe y’u Rwanda, Dr. Mosaad Elaiuty, yavuze ko bishimiye kwakira aya mahugurwa ndetse akitabirwa n’Abanyarwanda benshi.

Yonyeyeho ati “Aba batoza batangiye mu gihe gishize, bigaga hakoreshejwe iya kure, bageze hano dushyira mu ngiro ibyo bize. Nazanye umwe mu batoza beza ku Isi, wa Iran, adusangizanya ubumenyi hamwe n’abandi bari hano.”

Amahugurwa y’Urwego rwa Kabiri ku batoza bari mu Rwanda azasozwa ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025.

Mu bari gukoresha aya mahugurwa harimo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Iran iyoboye ibindi bihugu ku Isi muri Sitting Volleyball y’Abagabo, Hadi Rezaei; Umutoza w’Ikipe w’amakipe y’u Rwanda, Mosaad Elaiuty, Nicole Ban wo muri Canada, Bill Hamiter wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ifet Mahmutović wo muri Bosnie & Herzegovine na Tu Weiping wo muri Australia.

Abatoza baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye i Kigali mu mahugurwa ya Sitting Volleyball
Ni ubwa mbere amahugurwa y'abatoza ba Sitting Volleyball yo ku Rwego rwa Mbere n'urwa Kabiri abereye muri Afurika
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yasabye abatoza kubyaza umusaruro amahirwe babonye
Abatoza 14 barimo Abanyarwanda batandatu ni bo bakoze amahugurwa ya 'Level 1'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages