Tombola y’iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kugeza ku wa 15 Kamena, yasize Ikipe y’Igihugu izahangana na Cameroun, Lesotho, Ethiopia na Togo mu Itsinda A.
Togo ni imwe mu makipe mashya yitabiriye i Kigali, ni nyuma y’uko yatsindiye kuzamuka ivuye mu Itsinda rya Gatanu mu 2023.
Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, yavuze ko "ni tombola itoroshye, ariko ni itsinda rikinika."
Yakomeje agira ati "Abakobwa banjye bameze neza, biteguye guhura n’uwo ari we wese. Tuzareba."
U Rwanda ruzahura na Togo mu mukino wa mbere ufungura irushanwa ku wa Mbere, tariki ya 10 Kamena, aho intego y’Ikipe y’Igihugu ari ukubona umwanya wa mbere ikazazamuka mu Itsinda rya Gatatu.
Mu bakinnyi bane Umutoza Rutikanga azashingiraho harimo Lia Kaishiki uba mu Busuwisi, akaba ari ubwa mbere agiye gukinira Ikipe y’Igihugu. Abandi ni Umumararungu Gisèle, Tuyisenge Olive, na Tuyishime Sonia.
Itsinda B ry’iri rushanwa rigizwe na Algeria yavuye mu Itsinda rya Gatatu nyuma yo kuba iya nyuma mu mwaka ushize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Mozambique.
Muri iri rushanwa, buri kipe iba ifite abakinnyi bane aho ku munsi w’umukino, igihugu gikina n’ikindi imikino itatu irimo ibiri mu bakina ari umwe [simples] n’undi umwe mu bakina ari babiri [doubles]. Buri mukino ubarirwa amanota atatu, igihugu gitsinze ibiri kikaba ari cyo cyegukana intsinzi.
Ku mukino, umutoza w’igihugu atanga abakinnyi babiri baza gukina imikino ibiri mu bakina ari umwe [simples] ndetse agatanga abakinnyi babiri bakinana muri "doubles".
Birashoboka ko irushanwa ryose ryarangira umutoza akinisha abakinnyi babiri gusa mu gihe yaba ababonamo ubushobozi. Aha, birashoboka kandi ko yaba afite abakinnyi babiri yizeye mu bakina ari umwe, noneho akanagira abandi babiri beza muri ‘doubles’.
Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 10 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera i Kigali muri Kamena 2023, Madagascar yabonye itike yo kuzamuka, u Rwanda ruba urwa kane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!