Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyabereye mu Bufaransa, ahari kubera Irushanwa rya Roland-Garros, ryitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Tennis (RTF), Karenzi Théoneste.
Iri rushanwa riri muri ane akomeye muri Tennis ku Isi, ryatangiye ku wa 26 Gicurasi mu gihe rizasozwa ku wa 9 Kamena.
Mu minsi amaze mu Bufaransa, Karenzi yahuye na mugenzi we uyobora Ishyirahamwe rya Tennis mu Bufaransa (FFT), Gilles Moretton, basinyana amasezerano y’ubufatanye agamije gusangizanya ubunararibonye hagamijwe kuzamura uyu mukino ku rundi rwego.
Ubwo u Rwanda rwakiraga Irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour i Kigali hagati ya tariki ya 26 Gashyantare n’iya 10 Werurwe, Ishyirahamwe rya Tennis mu Bufaransa ryohereje umwe mu bayobozi baryo yitabira irushanwa aho yahuye na Karenzi baganira uburyo impande zombi zafatanya.
Karenzi yatumiwe n’iri Shyirahamwe kugira ngo azitabire Roland-Garros aho amasezerano yasinyiwe. Yajyanye kandi n’Umuyobozi wa Tenike muri RTF, Eric Uwamahoro Bimenyimana.
Yavuze ko u Rwanda ruzungukira cyane mu bufatanye bw’impande zombi haba mu gutegura amarushanwa, kuzamura impano z’abakinnyi no guhura abatoza n’abasifuza.
Ati "Ubufatanye twagiranye turashaka ko bushyirwa mu bikorwa ako kanya kuko twizeye ko Tennis y’u Rwanda izabwungukiramo."
Muri iri rushanwa harimo abana babiri b’Abanyarwanda batora imipira ndetse n’Umusifuzi Désiré Ngurusu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!