Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yashyize hanze itangazo ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko agiye kwita ku buzima bwe n’umuryango we.
Yagize ati “Ndabizi kandi ndi kumva uburemere bw’ibihe ndimo uyu munsi. Ndashaka gufata igihe nkaba mpagaritse gukina kugira ngo nite ku buzima bwanjye. Ibi ni ngombwa kugira ngo mpe agaciro imibereho yanjye n’akazi kazakorwa nyuma yo kumera nez.”
“Nifuza gufata igihe hanyuma nkagaruka ndi muzima, nita ku hantu hose yaba ku buzima bwanjye bwite ndetse n’ubwo mu kibuga. Nishimiye ko mwanyumvise kandi mukanshyigikira.”
Ibi abitangaje nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, akoze impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu muhanda wemerewe kugendamo imodoka ebyiri zibangikanye, ageze imbere ahasanga ikamyo, ashaka kuyinyuraho ariko iye ihita ita umuhanda irangirika bikomeye.
Inzego z’umutekano mu gace yari aherereyemo zapimye uyu mugabo ibiyobyabwenge zikoresheje akuma ko guhuhamo, zisanga nta byo yafashe ariko mu mubiri we hashobora kuba harimo ibindi binyabutabire bikora nk’ibiyobyabwenge.
Yahise ajyanwa gufungwa ashinjwa kudakurikiza amategeko yo mu muhanda, asabwa gupimwa inkari kugira ngo harebwe niba nta biyobyabwenge biri mu mubiri we, undi arinangira ariko nyuma ararekurwa.
Iki cyemezo yafashe cyatumye atazitabira irushanwa rya ‘Masters Tournament’ rizaba kuva tariki ya 9-12 Mata 2026.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!