Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma y’irushanwa rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa ryahurije hamwe abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe yose y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT), bakina mu byiciro umunani.
Muri ibi byiciro harimo iby’ababigize umwuga, abatarabigize umwuga, abakuze ndetse n’abafite ubumuga. Haba mu bakina ari babiri ndetse n’abakina ari umwe, bahatanye mu bagabo ndetse n’abagore.
Abakinnyi b’itwaye neza harimo Matjaz Rakun watsinze Rukundo Innocent amaseti 2-1 (6-4, 2-6, 6-3) mu bagabo batabigize umwuga, mu bakina ari babiri muri iki cyiciro harimo Hanchez Antony ukinana na Buckley Sean batsinze Hakorimana Juvens na Mugisha Livingstone ku mukino wa nyuma (6-4, 2-6, 10-6).
Mu bagore batabigize umwuga bakina ari umwe, Umuhoza Zawadi yatsinze Umutoni Gloria amaseti 2-0 (6-2, 6-3).
Abakina ari babiri bakuze mu bagabo hatsinze Gashugi Innocent ukinana na Mucyurabuhuro Eslon, bakina na Mutabazi Jean Baptiste ukinana na Ntagungira Carpophore.
Mu bafite ubumuga bakina ari umwe mu bagore, Imaniragena Yvonne yatsinze Mutesi Faith amaseti 2-0 (6-1, 6-0), mu bagabo Hakizimana Emmanuel atsinda Ndayishimiye Ernest amaseti 2-0 (6-1, 6-1).
Mu bagore babigize umwuga Nishimwe Carine yatsinze Tuyishime Rona amaseti 2-0 (6-0, 6-1). Ni mu gihe mu bagabo Niyigena Etienne watwaye iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2025, yaryisubije atsinze Rwamucyo Davide amaseti 2-0 (7-6(5), 6-4).
NCBA Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya n’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT), igamije gushyigikira no guteza imbere urubyiruko binyuze muri siporo, ariko nanone himakazwa kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu no kurushishikariza kugira ubumwe n’ubwiyunge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!