00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Jannik Sinner yahagaritswe amezi atatu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 February 2025 saa 12:17
Yasuwe :

Nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Jannik Sinner, yahagaritswe amezi atatu kubera gukoresha imiti yongera imbaraga itemewe muri siporo.

Uyu Mutaliyani uheruka kwisubiza Australian Open yahagaritswe n’Urwego rushinzwe kurwanya imiti yongera imbaraga ku Isi (World Anti-Doping Agency - WADA) rwamupimye inshuro ebyiri umwaka ushize.

Iki gihano kizubahirizwa hagati y’itariki 9 Gashyantare n’itariki 4 Gicurasi 2025. Bivuze ko uyu mukinnyi azemererwa gukina Roland Garros (French Open) iteganyijwe tariki 19 Gicurasi.

Sinner amaze iminsi ahagaze neza cyane kuko ari kwegukana amarushanwa akomeye nka US Open na Australian Open.

Jannik Sinner umaze iminsi ari nimero ya mbere ku Isi, yahagaritswe amezi atatu kubera gukoresha imiti yongera imbaraga itemewe muri siporo
Jannik Sinner yegukanye US Open iheruka
Jannik Sinner aheruka kwisubiza Australian Open

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .