Iyi sosiyete ya SUMMA niyo yubatse inyubako zitandukanye mu Rwanda zirimo BK Arena, inzu African Leadership University ikoreramo i Masoro ndetse ni nayo yahawe isoko ryo kuvugurura Stade Amahoro isa n’iyamaze kurangira.
Amasezerano yo kubaka Hoima Stadium yashyizweho umukono kuwa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024. Muri uyu muhango Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Uburezi na Siporo, Janet Museveni, uw’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Amajyambere y’imijyi, Judith Nabakooba.
Muri uyu muhango kandi Minisitiri Judith Nabakooba yashyikirije minisiteri ya Siporo ubutaka buzubakwaho Hoima City Stadium bungana na hegitari 32.9.
Madamu Janet Museveni yasabye iyi sosiyete gukorana umurava iyi stade ikuzura byibuze mu 18 kuko hari ibindi bikorwaremezo bya siporo bigomba kwitabwaho birimo Lugogo Sports Complex na National High Altitude Training Centre.
Yasabye kandi iyi Sosiyete y’Abanya-Turkey gukorana imbaraga kugira ngo isura y’iki gihugu ikomeze igaragare neza.
Ati "Ntimuzatume Uganda isubira hasi kuko guhabwa kwakira Igikombe cya Afurika ni iby’agaciro cyane kuko inyungu ntabwo ziza muri siporo gusa.”
Ni Stade izaba igezweho ndetse ikazaba yakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Biteganyijwe ko Uganda izafatanya na Kenya ndetse na Tanzania mu kwakira Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!