Harabura iminsi mike kugira ngo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda icakirane na Super Eagles mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda rwerekeje amaso kuri iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, dore ko rutararikinaho na rimwe. Nigeria yamaze kurigira umuco kuko imaze kurijyamo inshuro esheshatu nubwo iriheruka itarigiyemo.
Mu kiganiro Umwongereza Stephen Constantine watoje Amavubi yagiranye n’ikinyamakuru DW, yagaragaje ko kuba u Rwanda ari ruto bitavuze ko rudafite impano nke mu mupira w’amaguru.
Ati "Ntabwo ingano y’igihugu cyangwa abaturage bake byakuraho ko hari aho kigera, ibyo u Rwanda rurabizi cyane. Ntekereza ko uko abantu batekereza u Rwanda ku birebana n’impano atari ko rumeze, hari impano kandi nyinshi.”
"Ahantu henshi ntabwo ibi bintu leta ijya ibijyamo, ariko mu Rwanda siporo ni cyo kintu cyahagurukiwe kugeza ku rwego benshi batabitekerezagaho."
Gutsinda Nigeria mu mukino uteganyijwe kuri Stade Amahoro, tariki ya 21 Werurwe 2025, ni intambwe ndende ku Ikipe y’u Rwanda yo kwerekana ko kera kabaye inzozi zishobora kuba impamo.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 124 ku rutonde rusange rwa FIFA, ruzahangana na Nigeria ya 80, mu gihe mu mukino amakipe yombi aheruka guhuriramo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Amavubi yatsinze 2-1.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amanota arindwi, rugakurikirwa na Afurika y’Epfo ndetse na Benin binganya amanota, Lesotho ya kane ifite atanu, Nigeria ya gatanu ikagira atatu mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!