00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Nyagatare yuzuye itwaye miliyoni $9 iratahwa kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 July 2020 saa 07:48
Yasuwe :

Stade nshya ya Nyagatare yakira abantu 3500 bicaye neza, yuzuye itwaye miliyoni 9$ (asaga miliyari 8.5 Frw) biteganyijwe ko itahwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga nibwo Umunyamabang Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasuye iyi stade areba aho imirimo yo kuyuka igeze mbere y’uko itahwa.

Iyi Stade nshya ya Nyagatare, yakira abantu ibihumbi 3500 bicaye neza, yuzuye itwaye miliyoni 9$ (asaga miliyari 8.5 Frw).

Iherereye mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Barija, ikaba yarubatswe na CRBC ( China Road and Bridge Corporation).

Ni Stade ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru, ku ruhande hakaba icya Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball ndetse by’akarusho ifite ’running track’ ikinirwaho n’abasiganwa ku maguru.

Buri kibuga gifite amatara ku buryo cyanakinirwaho mu masaha y’ijoro bibaye ngombwa.

Iyi Stade ya Nyagatare yatangiye kubakwa mu 2018, ni imwe muri eshatu Intara y’Iburasirazuba yemerewe na Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017. Izindi zubatswe mu Bugesera n’i Ngoma.

Stade ya Nyagatare yatangiye kwakira imikino y’umupira w’amaguru kuva mu Ukwakira 2019, ikinirwaho n’ikipe ya Sunrise FC ndetse yayifashije kwihagararaho cyane ubwo yabaga yakiniye mu rugo mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Stade ya Nyagatare ikinirwaho n'ikipe ya Sunrise FC
Stade ya Nyagatare yuzuye itwaye miliyoni $9
Stade ya Nyagatare izajya yakira abantu 3500 bicaye neza ishobora gukinirwaho n'indi mikino y'intoki na Ngororangingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages