00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SOF na BMTC Nasho mu makipe yatangiye neza imikino ihuza abasirikare (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 November 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, Ingabo z’u Rwanda zatangije ku mugaragaro amarushanwa y’imikino ihuza abasirikare y’umwaka wa 2025/26.

Iri rushanwa ririmo imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Netball, Imikino Ngororamubiri no kurasa.

Amakipe 19 ni yo yitabiriye iri rushanwa ritegurwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yagabanyijwemo amatsinda ane.

RDF yatangaje ko amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azazamuka mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa.

Mu gutangiza iri rushanwa, abayobozi b’Ingabo bari ku bibuga bitandukanye mu gihugu, bavuze ko iyi mikino igamije guteza imbere siporo mu Ngabo z’Igihugu, ubusabane, kubaka ubuzima buzira umuze bw’umusirikare uhora yiteguye gukora akazi ke no gufasha mu kumenya abafite impano zitandukanye mu mikino.

Mu mwaka ushize wa 2024/25, Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryegukanye igikombe ritsinze Special Operations Force kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru.

Mu bandi begukanye ibihembo barimo Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ryegukanye igikombe muri Handall, ni mu gihe Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bahize andi makipe muri Volleyball.

Ikipe ya Special Operations Force yahize andi mu kumasha ndetse no muri Basketball.

Dore uko amakipe yatsindanye mu mikino yabaye ku wa Kabiri:

Umupira w’amaguru:

  • Logistics Brigade 2-1 Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro
  • Diviziyo ya Mechanized 2-1 Diviziyo ya Mbere
  • Ishuri rya Gisirikare rya Gako 1-0 Ishami ry’Iperereza mu Ngabo
  • Diviziyo ya Kabiri 3-1 Ingabo zirwanira mu Kirere
  • Special Operations Force 1-0 Engineer Command
  • Military Police Brigade 1-0 Diviziyo ya Gatanu
  • Diviziyo ya Kane 3-0 Diviziyo ya Task Force
  • Ishuri rya Gisirikare rya Nasho 4-0 Diviziyo ya Artillery

Basketball

  • Special Operations Force 62-42 Engineer Command

Volleyball

  • Ishuri rya Gisirikare rya Nasho 3-1 Diviziyo ya Artillery
  • Diviziyo ya Task Force 3-0 Diviziyo ya Kane
Imikino ihuza abasirikare yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri, ku bibuga bitandukanye mu bice by'igihugu
Imikino ihuza abasirikare iba buri mwaka hagati y'Ugushyingo na Mutarama
Volleyball iri mu mikino ikinwa muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages