Uhereye ku mupira w’amaguru na Basketball, urubyiruko rukomeza gucengerwamo n’iyi gahunda yo gukunda imikino no gukora siporo, hashingiwe ku mahirwe igihugu cyatanze.
Mu mikino iri gukundwa na benshi, harimo na Bowling iri kwigarurira bucece imitima y’abakunda gukina n’abishimisha, ari na wo tugiye kuganira uyu munsi tukamenya byinshi mu by’ingenzi kuri wo.
Nubwo ari umukino wo kwishimisha, mu mijyi itandukanye yo ku Isi, bowling ni umwe mu ikunzwe cyane, ndetse abawushoyemo imari mbere, ubu barabyinira ku rukoma kuko bakuramo agatubutse.
Mu bakijijwe n’uyu mukino harimo Umunyamerika Thomas Shannon, nyiri ‘Lucky Strike Entertainment Corporation’, ikigo cya mbere cy’imikino ya Bowling muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Rwanda uyu mukino ntabwo uboneka henshi, ariko muri Kigali Universe na hoteli zimwe na zimwe nka The Pinnacle Kigali urahari.
Bowling ni umukino uri mu yabayeho kera cyane. Abanyamateka bavuga ko wabayeho mu myaka 5000 ishize, uhereye mu Misiri, aho wakinwaga hifashishijwe amabuye.
Nyuma waje gukwirakwira mu bihugu by’i Burayi, by’umwihariko mu Bwongereza no mu Budage, ari na ho havumburiwe amoko atandukanye yayo.
Mu kinyejana cya 19, umukino wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukundwa n’abatagira ingano, ari na bwo watangiraga gukinwa hifashishijwe ‘pins’ (udukoresho twifashishwa muri Bowling dukoze mu mbaho).
Ubu ni umukino ukinwa ku rwego mpuzamahanga, ndetse ukagira n’amarushanwa akomeye, ugahuza abakinnyi barenga ibihumbi n’abafana barenga amamiliyoni, yaba abakurikira mu buryo bw’ako kanya cyangwa ku ikoranabuhanga.
Ibyifashishwa mu gukina Bowling
Nk’undi mukino wose, Bowling na yo igira aho gukinira n’ibindi bikoresho byo gukinisha. Ibyo ni imipira, pins n’imashini ibara amanota ikanifashishwa mu gushyiraho uburyo bw’imikinire.
Ikibuga cya bowling kigizwe ahanini n’urubaho rusennye neza kandi rusize ‘vernis’, ku buryo ruba runyerera cyane, hakirindwa ikintu cyose cyarukobora kugira ngo rworoshye gutembera k’umupira kuko na wo uba unyerera bitandukanye n’indi dusanzwe tubona.
Ikibuga kigira imashini z’ikoranabuhanga rihambaye, ku buryo munsi yacyo haba hari imashini igarura imipira yatewe, n’indi yongera gutereka neza pins zahiritswe n’umupira.
Irindi koranabuhanga ni sensors zireba umubare wa pins zahiritswe, zikifashishwa mu kubara amanota zikohereza amakuru kuri mudasobwa iri hafi y’abakinnyi n’andi makuru y’umukino. Hari kandi izindi zireba niba ikibuga, umupira cyangwa pin bitangiritse cyangwa byakobotse.
Bitewe n’imiterere y’ikibuga, umukinnyi yambara inkweto zabugenewe kandi zifite munsi hakoze muri ‘Rubber’, ituma ikibuga kitangirika.
Imipira ya Bowling iba mu bilo bitandukanye, ariko akenshi ndetse no ku rwego mpuzamahanga igapimwa mu ngero z’uburemere zizwi nka ‘Pound (lbs)’. Imipira ipima 6 lbs (2,72 kg), 8 lbs (3,63 kg), 10 lbs (4,54 kg), 12 lbs (5,44 kg), 14 lbs (6,35 kg), 15 lbs (6,80 kg) na 16 lbs (7,26 kg).
Amategeko mpuzamahanga, avuga ko umupira umuntu agomba gukinisha ugomba kuba upima byibuze 10% by’ibiro umukinnyi afite. Icyo gihe umupira uramworohera ndetse bikoroshya n’itembera ryawo.
Udukoresho duhirikwa ari two ‘Pins’ turi mu bwoko butatu, aho ubwa mbere ari Ten-Pin bukaba buba bugizwe n’imipira iri hagati ya 1,53 Kg kugeza kuri 1,64 Kg; ubwoko bwa Candlepin bikaba bugizwe na 1,13 Kg, hanyuma ubwa Duckpin bukagirwa 0,68 Kg kugeza kuri 0,79 Kg.
Abakinnyi n’amarushanwa akomeye muri Bowling
Irushanwa rikomeye ku Isi muri Bowling ni PBA World Series of Bowling. Iri rikinwamo amarushanwa ane ahuza abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Ayi ni Cheetah, Chameleon na Scorpion.
Kugeza ubu abakinnyi bakomeye ku Isi muri Bowling kurusha abandi bayobowe na Walter Ray Williams Jr ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaratwaye PBA World Series of Bowling inshuro ebyiri.
Irindi rushanwa rikomeye Walter Ray yegukanye ni PBA Tour na ryo rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatwaye inshuro 47, ari na we waritwaye kenshi mu mateka. Kugeza mu 2022 yari amaze gukorera arenga miliyoni 5$.
Abandi bakinnyi bakomeye ni Pete Weber na we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Jason Belmonte ukomoka muri Australia.
Andi marushanwa akomeye ku Isi ni World Bowling Championships, Professional Bowlers Association Tour, World Cup of Bowling na African Bowling Championships
Nubwo mu Rwanda hataragera amarushanwa akomeye, abitabira uyu mukino bari kwiyongera, bituma habaho icyizere cyo kuyagira no kugira abakinnyi beza mu minsi iri imbere.
Video: Rukimbira Divin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!