Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo imikino yombi yakinwe, hanatangizwa irushanwa rya Shampiyona y’Isi muri Volleyball y’Abafite Ubumuga iri kubera Hangzhou mu Bushinwa.
Ikipe y’Abagabo ni yo yabanje gukina, ndetse itangira neza umukino igerageza kwegerana na Misiri, ariko ku bw’amahirwe make itsindwa amanota 25-20. Ibi byayiciye intege itsindwa manota 25-15 mu iseti ya kabiri, mu ya gatatu ho itsindwa itagejeje amanota 15, kuko yarangiye ari 25-14.
Iyi kipe iri mu Itsinda B izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga, ihure na Ukraine, mbere yo guhura na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Indi kipe yakinnye kuri uyu munsi ni iy’Abagore, aho u Rwanda rwatsinzwe rurushwa cyane na Iran. Amaseti yose uko ari atatu u Rwanda rwayatsinzwe ku manota 25-11.
U Rwanda ruri mu Itsinda A muri iki cyiciro, ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, rukina n’u Bushinwa, mbere yo guhura na Kenya mu mukino wa nyuma mu itsinda.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 16 mu bagore ndetse n’ibindi 16 mu bagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!