00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: U Rwanda rwakoze amateka muri Shampiyona y’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2026 saa 02:56
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagabo, yabonye itike yo gukina ¼ cya Shampiyona y’Isi bwa mbere mu mateka, nyuma yo gutsinda u Bushinwa amaseti 3-2. Ni mu gihe iy’Abagore izajya guhatanira umwanya mwiza kuko yatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, ni bwo amakipe yombi yakomeje imikino yayo muri iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Hangzhou wo mu Bushinwa.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo ni yo yabanje gukina, ihura n’u Bushinwa bwakiniraga iwabo, rutsinda amaseti 3-2 bigoranye. U Rwanda rwatsinzwe iseti ya mbere, ariko mu ya kabiri rusubira mu mukino.

Indi seti yarugoye cyane ni iya nyuma ya kamarampaka, aho rwatsinzwe amanota icyenda kuri abiri, gusa ruva inyuma rurishyura kugeza rwegukanye umukino ku manota (20-25, 25-21, 20-25, 25-18, 12-15).

Ku mukino wa ¼ izaba ikinnye bwa mbere mu mateka, izahura na Kazakhstan, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga.

Undi mukino wakinwe ni uw’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore, aho yatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0, bituma igomba gukinira hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 16, ihereye kuri Hongrie.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze iseti ya nyuma yiyushye akuya
Ikipe y'u Rwanda yatsinze u Bushinwa bwakiniraga iwabo
Kapiteni w'u Rwanda, Vuningabo Emile Cadet, ari gutanga umupira
Ibyishimo byari byose ku Ikipe y'u Rwanda ya Sitting Volleyball yageze muri 1/4
Nzeyimana Callixte yishimira gukora amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages