Kimwe n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi, Kigali Car Free Day yari yasubitswe kuva muri Werurwe ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko iyi siporo rusange itegurwa n’Umujyi wa Kigali, ikaba kabiri mu kwezi, izongera kuba ku wa 20 Nzeri 2020 hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
1/2 #CarFreeDay yagarutse! Kora Siporo, Ugire Ubuzima!
Ni ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 guhera 7h00 za mu gitondo kugeza 10h00 z’amanywa!#COVID19 Iracyahari! Kurikiza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda nk’uko uyabwirwa!#SHISHOZA #NtabeAriJye @RwandaGov @CityofKigali pic.twitter.com/LzXt7f873q
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) September 12, 2020
Ingamba zigomba kwitabwaho mu gihe bazaba hongera kuba Kigali Car Free Day zirimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.
Hari kandi kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isukura intoki ndetse no kuzirikana ko siporo ikorewe mu matsinda ibujijwe.
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko “Amasaha n’imihanda izakoreshwa ni ibisanzwe. Abafite umuriro, ibicurane n’inkorora, ntibemerewe kwitabira iyi siporo.”
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day, yaherukaga kuba tariki ya 1 Werurwe 2020, aho abayitabiriye babanje gupimwa umuriro kuko byari mu mwaduko wa Coronavirus yari imaze gukwira cyane mu Bushinwa.
Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.
Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!