Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC Kigali habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza abakinnyi bakomeye bashaka amanota yo gukina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Mu byumweru bibiri byatambutse, Valentin Royer yagaragaje ko ari umukinnyi w’umuhanga kandi unyotewe amanota, yegukana icyumweru cya mbere cyabereyemo ‘ATP Challenger 75 Tour, itanga amanota 75.
Kwitwara neza muri iri rushanwa byamuhesheje imbaraga zo gukomeza neza mu ryakurikiyeho ritanga amanota 100, asezerera abakinnyi bakomeye nk’Umuholandi, Max Houkes, Umutaliyani Gabriele Pennaforti n’abandi.
Ku mukino wa nyuma yahahuriye na Guy Den Ouden, ariko ntiya mugora cyane amutsinda amaseti 2-0 (6-2, 6-4) mu mukino wakinwe isaha imwe n’iminota 21.
Aya marushanwa ya Rwanda Challenger yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 hakinwa ‘ATP Challenger 75 Tour’, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ atangira tariki ya 3 kugera ku ya 9 Werurwe 2025.
Aya ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!