00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Challenger: Valentin Royer yegukanye ‘ATP Challenger 100 Tour’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 March 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Umufaransa Valentin Royer yegukanye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis rya ‘ATP Challenger 100 Tour’ ryaberaga i Kigali, atsinze Umuholandi Guy Den Ouden amaseti 2-0 (6-2, 6-4).

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ni bwo ku bibuga bya IPRC Kigali habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza abakinnyi bakomeye bashaka amanota yo gukina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.

Mu byumweru bibiri byatambutse, Valentin Royer yagaragaje ko ari umukinnyi w’umuhanga kandi unyotewe amanota, yegukana icyumweru cya mbere cyabereyemo ‘ATP Challenger 75 Tour, itanga amanota 75.

Kwitwara neza muri iri rushanwa byamuhesheje imbaraga zo gukomeza neza mu ryakurikiyeho ritanga amanota 100, asezerera abakinnyi bakomeye nk’Umuholandi, Max Houkes, Umutaliyani Gabriele Pennaforti n’abandi.

Ku mukino wa nyuma yahahuriye na Guy Den Ouden, ariko ntiya mugora cyane amutsinda amaseti 2-0 (6-2, 6-4) mu mukino wakinwe isaha imwe n’iminota 21.

Aya marushanwa ya Rwanda Challenger yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 hakinwa ‘ATP Challenger 75 Tour’, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ atangira tariki ya 3 kugera ku ya 9 Werurwe 2025.

Aya ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.

Valentin Royer yakinnye na Guy Den Ouden ku mukino wa nyuma
Umuholandi Guy Den Ouden yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Valentin Royer ni umwe mu bakinnyi b'abahanga bitabiriye Rwanda Challenger
Valentin Royer yitwaye neza mu marushanwa yabreye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .