Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi yakiriyemo inanganya na Kiyovu Sports 0-0 kuri Stade ya Bugesera tariki 21 Mutarama 2023.
Muri uyu mukino abafana ba Kiyovu Sports batutse Umusifuzi Mukansanga Salima wawuyoboye, bamushinja kubogama.
Mu mukino hagati abafana ba Kiyovu Sports buzuye umujinya batangira gutuka Mukansanga bati "Urashaje, Urashaje, Urashaje".
Nyuma y’umukino ubwo uyu musifuzi yaganaga mu rwambariro bamukirikije indi ndirimbo bagira bati "Malaya Malaya, Malaya,"
Ubwo uyu musifuzi yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.
Iyi myitwarire yahise inengwa kuva ku bafana ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, ubw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu.
Uyu munsi ni bwo RIB yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo ndetse Umuvugizi wayo, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko hari abafana b’iyi kipe bakurikiranywe.
Yagize ati “Nibyo koko hari abafana ba Kiyovu Sports bahamagawe kwitaba Ubugenzacyaha kubera iperereza riri kubakorwaho.”
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko abatawe muri yombi ari batanu ndetse kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari batararekurwa.
Ku wa Kane tariki 26 Mutarama saa tanu z’amanywa, Abayobozi b’Ikipe ya Kiyovu Sports bitabye Akanama k’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru FERWAFA kabasomera ibyavuye muri raporo ya Komoseri wari uyoboye uyu mukino, baganiriye ku kugira inama abafana babo ndetse ibihano bikaba bitegerejwe kuri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!