00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports ishobora gutera mpaga AS Onze Créateurs de Niaréla

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 March 2017 saa 11:43
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gukomeza mu cyiciro cya nyuma gishyira amatsinda ya CAF Confederation Cup bitayisabye gutsinda ikipe ya AS Onze Créateurs, nyuma yaho Minisiteri ya Siporo yo muri Mali ihagaritse Ishyirahamwe rya ruhago ry’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe ni bwo Minisitiri w’Imikino muri Mali aherekejwe n’abahesha b’inkiko ndetse n’abandi bayobozi ba siporo muri iki gihugu, bashyize mu bikorwa icyemezo bari bafashe ku munsi wabanje cyo gusesa burundu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali.

Rayon Sports ishobora kugera mu majonjora ya nyuma ayiganisha mu mikino y'amatsinda bitayisabye gukina

Minisitiri Housséyni Amion Guindo n’abo bari kumwe bashyize ingufuri ahari hasanzwe hakorera iri shyirahamwe, ni ko gutangaza ko iki gikorwa bagikoze nyuma yo kubisabwa na Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe, bari barambiwe imikorere mibi ya Femafoot nkuko bayita mu magambo ahinnye.

Aba bayobozi bakaba batangaje ko hagiye gushyirwaho komite y’inzibacyuho izamara amezi 12, mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa amatora y’uzaba Umuyobozi mushya wa Femafoot.

Iki gikorwa cyo kwivanga mu buyobozi bwa ruhago bikozwe n’abayobozi ba politiki, ntabwo cyakirwa neza na FIFA hamwe na CAF, aho itangazamakuru ryo muri Mali ryarangije gutangaza ko mu gihe gito igihugu cyabo gishobora gufatirwa ibihano byo kutagaragara mu mikino mpuzamahanga.

Kuva mu Ukwakira umwaka ushize, Minisiteri ya Siporo yakomezaga gutangaza ko igiye gusesa ishyirahamwe rya ruhago, gusa FIFA iza kuyiburira ko niramuka ibikoze izahita ihagarikwa mu marushanwa yose mpuzamahanga. Ibi ngo byatumye ubuyobozi bubanza gutegereza ko CAN 2017 isozwa ndetse no gutegereza ikizava muri CAN y’abato iri kubera muri Zambia aho Mali yarangije gusezererwa.

Nta gihindutse biteganyijwe ko FIFA iri buze gufatira ibihano iki gihugu, bivuze ko amakipe ya AS Djoliba na Onze Créateurs de Niaréla, yari agihagarariye muri CAF Confederation Cup yahita aterwa mpaga adakinnye imikino yombi, mu gihe iki gihugu kitazanitabira amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2019 aho yagombaga gukina na Gabon muri Kamena.

Rayon Sports na AS Onze Créateurs de Niaréla bafitanye umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uri bubere ku kibuga cya Modiba Keita kuri uyu wa Gatandatu, gusa igihe cyo gukina uwo kwishyura gishobora kugera Mali yararangije guhagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages