Amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo gutyaza abakinnyi bayo ndetse no kumenyereza abashya.
Umukino wa mbere Rayon Sports igomba gukina, ni umukino uzayihuza n’ikipe ya Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Undi mukino Rayon Sports biteganyijwe ko izakina, uzayihuza na AS Kigali ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.
Ni umukino uzagaragaramo abakinnyi bashya iyi kipe imaze iminsi igura, barimo na Mbirizi Eric uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane saa moya z’ijoro.
AS Kigali ikomeje kwitegura APR FC dore ko aya makipe ari yo azafungura umwaka mushya w’imikino, akina igikombe kiruta ibindi (Super Cup). Iki gikombe gihuza uwatwaye shampiyona n’uwatwaye igikombe cy’amahoro.
Uyu mwaka uyu mukino uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye, tariki 14 Kanama 2022. Rayon Sports iracyari ku isoko kuko isigaje kugura abakinnyi batatu, barimo Rutahizamu, umukinnyi utaha izamu aca mu mpande ndetse n’umunyezamu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!