Guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Ubutumwa bwa Paris Saint-Germain buvuga ku cyumweru cy’icyunamo u Rwanda rurimo, bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, bunyuze mu mashusho y’abakinnyi bayikinira.
Abakinnyi bahagarariye abandi muri aya mashusho ni Vitinha, Gianluigi Donnarumma, Warren Zaïre-Emery, Achraf Hakimi, Lucas Hernández, Ousmane Dembélé na Lee Kang-In.
Muri aya mashusho bahuriza ku butumwa bugira buti “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe, ndetse tukibuka twifuriza gukomera abayirokotse.”
Ubutumwa bwa PSG bukurikira ubwa Arsenal, nk’amwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza ibikorwa by’u Rwanda mu buryo butandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!