Ku nshuro ya mbere mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba habereye irushanwa rikomeye mu mikino ya MMA (Mixed Martial Arts), yahurije hamwe abakinnyi bakomeye muri Afurika.
Ni imikino ya ½ yakiniwe muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, yitabirwa n’Abanyarwanda batandukanye.
Mu bakurikiye imirwano 11 yahabereye harimo na Perezida Kagame wageranye muri BK Arena n’umunyabigwi muri uyu mukino, Francis Ngannou na Mauricio Sulaimán uhagarariye WBC.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na James Bizimungu Opio wakinnye na Isaac Omeda wo muri Uganda bombi bakanganya amanota 28.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!