00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pep Guardiola yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 January 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola, yatandukanye n’umugore we, Cristina Serra bari bamaze imyaka 30 babana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mutarama 2024, ni bwo amakuru yacicikanye muri Espagne ko Pep n’umugore we bamaze kwemeza ko batandukana mu bwumvikane.

Aba bombi bahuye mu 1994, ubwo Pep yari akiri umukinnyi wa FC Barcelone yo muri Espagne, ndetse nyuma y’imyaka 20 bahita bemeranya ko bagomba kubana akaramata.

Kuva icyo gihe uyu muryango wabyaranye abana babiri b’abakobwa aribo Maria na Valentina, ndetse n’umuhungu witwa Marius.

Tariki ya 1 Gashyantare 2016, uyu mugabo yagizwe umutoza mushya wa Manchester City biba ngombwa ko ahita yimukana n’umuryango we bakajya gutura mu Bwongereza.

Nyuma y’imyaka itatu gusa, Cristina Serra yahise amusiga asubira mu mujyi wa Barcelona, ndetse ajyana n’umwana umwe. Kuva icyo gihe babaye ukubiri usibye rimwe na rimwe banyuzagamo bagahura, bahujwe na gahunda z’abana.

Byamaze kumenyekana ko aba bombi bamaze kumvikana gutandukana, ariko bakabigira ibanga mu rwego rwo kurinda abana babo.

Aya makuru agiye hanze mu gihe uyu mugabo w’imyaka 53 wegukanye ibikombe bitandukanye birimo n’ibya UEFA Champions League, ari mu bihe bigoye byo kugarura ikipe ye yatakaje imikino 12 muri 20 iheruka, bikaba ari ubwa mbere byari bimubayeho.

Kugeza ubu ikipe ye iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34, ikarushwa 12 na Liverpool iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.

Pep Guardiola n'umugore we babanye mu munyenga w'urukundo mu gihe cy'imyaka 30
Pep Guardiola na Cristina Serra bemeranyije gutandukana mu bwumvikane
Pep Guardiola na Cristina Serra bafatanyaga gukina umukino wa Golf
Guardiola yatoje Bayern Munich akundana na Cristina Serra
Ibirori byinshi Pep Guardiola yitabiraga yabaga ari kumwe na Cristina Serra
Pep Guardiola na Cristina Serra ubwo bari mu munsi wahariwe agatama wizihizwa mu Budage
Cristina yitabiraga imikino y'amakipe umugabo we yatozaga
Pep Guardiola yegukanye UEFA Champions League ari muri Man City ari kumwe na Cristina Serra
Pep Guardiola na Cristina Serra banze gushyira hanze ugutandukana kwabo kubera inyungu z'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .